Uyu muhanzi w’imyaka 77 yabigarutseho kuri iki Cyumweru tariki 1 Ukuboza, mu gikorwa cyo gufasha cyabereye mu Mujyi wa Londres, mu Bwongereza hanacurangwa umuziki wo mu bwoko bwa ‘Théâtre’ wiswe “The Devil Wears Prada: The Musical”, yanagize uruhare mu kwandikwa kwawo.
Ati “Nk’uko mushobora kuba mubizi, nagize ibibazo ndetse ubu ntabwo mbona. Ntabwo nigeze mbona abantu banyuze hano ku rubyiniro baririmba, ariko nishimiye kubyumva.”
Nyuma mu mashusho yashyize ku rubuga rwe rwa TikTok, yashimiye umugabo we David Furnish, wamubaye hafi mu bihe bitoroshye arimo.
Muri Nzeri nibwo bwa mbere Elton John yatangaje ko yagize ikibazo cyo kutabona kw’ijisho rimwe ndetse yagaragazaga ko arimo koroherwa.
Mu cyumweru cyashize nabwo aheruka kubwira “Good Morning America”, ko ijisho rye ry’iburyo muri Nyakanga uyu mwaka ryahumye burundu biturutse kibazo yagiriye mu Majyepfo y’u Bufaransa.
Elton John ni umwe mu bahanzi bakomeye ku Isi, yamamaye mu ndirimbo zirimo nka Sacrifice, Nikita n’izindi nyinshi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!