Umuhanzi Elion Victory (Victory Ngarambe) n’umuraperi True D (Joshua Pinji) batowe muri bane bazaserukira u Rwanda muri Kenya ahazatoranyirizwa abazahagararira Afurika mu Bushinwa.
Elion Victory na True bazajya guhagararira u Rwanda muri Kenya baherekejwe n’itsinda ribyina rya Snipers dance crew n’umusore ushushanya witwa Willy Karekezi.
Kuri uyu wa Kabiri, aba bahanzi barahembwa na Televiziyo ya Family TV yateguye aya marushanwa binyujijwe muri Star Times ku bufatanye igirana na Televiziyo yo mu Bushinwa ya CCTV.
Aganira na IGIHE, True D wabaye uwa mbere muri aya majonjora yabereye i Kigali, yavuze ko yatunguwe cyane n’uyu mwanya kandi ko byamuteye akanyabugabo.
Ati “Byaranshimishije kuko numvise ko nakoze neza. Njye nari ntegereje ko nza kuba nk’uwa kabiri cyangwa uwa gatatu, ariko bambwiye ko nabaye uwa mbere naratunguwe cyane.”
Akomeza agira ati “Muri Kenya ngiye gukora ibishoboka byose mbereke ko mu Rwanda dufite impano, nzishimira kure hashoboka nzagera.”
Elion Victory, we avuga ko gutsinda aya majonjora bimwereka ko byose bishoboka. Ati “Njye ncyumva iby’aya marushanwa nahise mbona ko ari amahirwe ngize yo kwigaragaza no kongera kwereka abakunzi banjye impano. Ndizera kuzagera mu Bushinwa kandi nkazavanayo intsinzi, mukomeze munsabire kuko byose birashoboka ku wushyizeho ingufu”
Ntiharamenyekana igihe aba bahanzi bazahagurukira mu Rwanda.
Aho i Nairobi ni ho hazatoranyirizwa abahanzi 10 bazaba bitwaye neza kurusha abandi bakaba ari bo bazitabira Chinese New Year Gala izabera i Beijing mu ntangiriro z’umwaka wa 2015.
Usibye gutegura aya marushanwa ku rwego rw’Igihugu, Family TV izakomeza kubakurikiranira kandi ibagezeho uko bizagenda i Nairobi ndetse n’i Beijing.



















TANGA IGITEKEREZO