Ibi bihembo byatangiwe mu iserukiramuco rya sinema ryiswe Clermont Ferrand International Short Film Festival ritegurwa na France TV.
Eliane Umuhire yegukanye iki gihembo kubera uruhare yagize muri filime ‘Bazigaga’ igaruka ku nkuru ya Zula Karuhimbi wari umuvuzi gakondo w’imyaka 62 akarokora abatutsi basaga 200 bahigwaga mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu nkuru y’iyi filime Shaman Bazigaga arokora umupasiteri n’umwana we w’umukobwa bahigwaga bukware mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatusti mu 1994.
Iki gihembo Eliane Umuhire yagituye abantu bose bakigira ubumuntu n’ibikorwa by’ubutwari.
Iyi filime yakozwe na Fulldawa Productions yayobowe inandikwa na Jo Ingabire Moys ikinamo Ery Nzaramba ukina ari Pasiteri Karembe, Eliane Umuhire ukina ari Bazigaga , Roger Ineza ukina ari Prof, Aboudou Issam ukina yitwa ‘Voyou’, n’abandi.
Uyu mubyeyi wakomoweho inkuru y’iyi filime, yagizwe umurinzi w’igihango, bitewe n’ibikorwa by’indashyikirwa yakoze byo kurokora Abatutsi 200 muri Jenoside mu 1994.
Ku wa 17 Ukuboza 2018, nibwo uyu mukecuru wari ufite imyaka 109 yatabarutse aguye aho yari atuye mu Kagari ka Musamo, mu Murenge wa Ruhango mu Karere ka Ruhango.
Inkuru ye ivuga ko mu 1994 Karuhimbi yakoresheje amayeri mu kurokora abatutsi aho yashyiraga igisura n’isusa mu nzu ye, ndetse akanabisiga ku bikuta by’inzu ngo birye interahamwe zashakaga abantu yahishe.
Hari n’igihe yababwiraga ko abateza Nyabingi, bagashya ubwoba bagakizwa n’amaguru abo yahishe bakarokoka uko.
Izindi filime ngufi zegukanye ibihembo muri iri serukiramuco zirimo; ‘It takes a whole village’ ya Ophelia Harutyunyan yakozwe na Wombata Films.
Nanor Petrosyan ukina muri iyi filme yegukanye igihembo cy’umukinnyikazi wa filime mwiza.
Eliane Umuhire w‘imyaka 37 usibye ‘Bazigaga’ yakinnye mu zindi filime zirimo ‘Birds are singing In Kigali’, ‘Trees of Peace’, ‘Neptune Frost’ n’izindi.
Iyi filime ‘Bazigaga’ imara iminota 25 yamuhesheje iki gihembo ihataniye ibindi bihembo bya ‘The British Academy Film & Television Arts Awards’ (BAFTA) biteganyijwe gutangwa ku wa 19 Gashyantare 2023, bigaca kuri BBC.
Jo Ingabire Moys wanditse akanayobora iyi filime avuga ko yayanditse nyuma yo kubona ko hari filime nke zivuga ku byabaye mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Jo Ingabire Moys ni Umunyarwandakazi wavukiye mu Rwanda ahava afite imyaka 14, abenshi mu muryango we bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ingabire Moys afite umuryango w’ubugiraneza yise Ishami Foundation, urwanya akarengane ku mpunzi ndetse n’abimukira.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!