00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Element Eleéeh yatanze ibyishimo i Kampala muri ‘Comedy Store’(Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 28 November 2024 saa 11:31
Yasuwe :

Element EléeeH umaze iminsi muri Uganda, nyuma yo gutaramira mu kabari kitwa ‘Nomad’ mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 24 Ugushyingo 2024, yatanze ibyishimo ku bitabiriye igitaramo cya Comedy store cyabaye mu ijoro ryo ku wa 27 Ugushyingo 2024.

Amashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga, Element EléeeH nyuma yo gususurutsa abakunzi b’umuziki bari bakoraniye muri iki gitaramo bamuhundagazaho amashilingi.

Element EléeeH yahuriye ku rubyiniro n’abarimo Bebe Cool, Pastor Wilson Bugembe uzaba afatanyije na korali Stream of Life.

Element EléeeH abaye undi muhanzi w’Umunyarwanda utumiwe mu bitaramo bya Comedy Store byitabirwa n’abatari bake mu Mujyi wa Kampala nyuma y’abandi barimo Charly na Nina, The Ben n’abandi benshi.

Uyu musore usanzwe yarubatse izina mu gutunganya indirimbo z’abandi bahanzi, yaje kwinjira mu muziki kuri ubu amaze gukora eshatu zafashe imitima y’abakunzi b’umuziki.

Element EléeeH yahereye ku ndirimbo ‘Kashe’ akurikizaho ‘Fous de toi’ yahuriyemo n’abarimo Bruce Melodie na Ross Kana mbere y’uko asohora Milele aherutse gusohora mu minsi ishize.

Element Eleéeh yaserutse yambaye umupira wa Uganda Cranes
Element Eleéeh yatanze ibyishimo i Kampala muri ‘Comedy Store’

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .