00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Element EleéeH yakoranye indirimbo na Ne-Yo

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 24 August 2026 saa 12:30
Yasuwe :

Element EleéeH umaze iminsi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yakoranye indirimbo na Ne-Yo, izasohoka kuri album ya mbere uyu muhanzi amaze iminsi akoraho.

Amakuru y’uko haba hari gukorwa indirimbo hagati ya Element EleéeH na Ne-Yo, yemejwe na Kevin Kade wari uri kumwe n’aba bahanzi ubwo bakoranaga.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Kevin Kade yagize ati “Ne-Yo twahuriye muri Arizona aho yari ari mu bitaramo bye bizenguruka muri Leta zinyuranye, niho twaganiriye ndetse birangira we na Element EleéeH biyemeje gukorana indirimbo.”

Kevin Kade yahishuye ko iyi ndirimbo nshya ya Element EleéeH na Ne-Yo yamaze gukorwa ndetse abakunzi b’uyu muhanzi bayitegereza kuri album yitegura gushyira hanze.

Ne-Yo yiyongereye ku rutonde rw’abahanzi bazaba bari kuri album ya Element ya mbere. Abandi bayiriho barimo Ruger, Kizz Daniel na Qing Madi.

Uyu muhanzi wujuje imyaka ine mu muziki, amaze iminsi muri Amerika aho avuga ko yagiye gukora kuri album ye ya mbere yitegura gusohora mu minsi iri imberte.

Element wari usanzwe ari umuhanga mu gutunganya indirimbo, yinjiye mu kuririmba ndetse ubu ni umwe mu bahanzi bagezweho by’umwihariko mu ndirimbo nka ‘Kashe’, ‘MiLELE’, ‘Maaso’, ‘Foux de toi’ na ‘Tombé’.

Element EleéeH yishimiye guhurira na Ne-Yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Element EleéeH yakoranye indirimbo na Ne-Yo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages