Amakuru y’uko haba hari gukorwa indirimbo hagati ya Element EleéeH na Ne-Yo, yemejwe na Kevin Kade wari uri kumwe n’aba bahanzi ubwo bakoranaga.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Kevin Kade yagize ati “Ne-Yo twahuriye muri Arizona aho yari ari mu bitaramo bye bizenguruka muri Leta zinyuranye, niho twaganiriye ndetse birangira we na Element EleéeH biyemeje gukorana indirimbo.”
Kevin Kade yahishuye ko iyi ndirimbo nshya ya Element EleéeH na Ne-Yo yamaze gukorwa ndetse abakunzi b’uyu muhanzi bayitegereza kuri album yitegura gushyira hanze.
Ne-Yo yiyongereye ku rutonde rw’abahanzi bazaba bari kuri album ya Element ya mbere. Abandi bayiriho barimo Ruger, Kizz Daniel na Qing Madi.
Uyu muhanzi wujuje imyaka ine mu muziki, amaze iminsi muri Amerika aho avuga ko yagiye gukora kuri album ye ya mbere yitegura gusohora mu minsi iri imberte.
Element wari usanzwe ari umuhanga mu gutunganya indirimbo, yinjiye mu kuririmba ndetse ubu ni umwe mu bahanzi bagezweho by’umwihariko mu ndirimbo nka ‘Kashe’, ‘MiLELE’, ‘Maaso’, ‘Foux de toi’ na ‘Tombé’.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!