Umuraperi P-Fla yatangiye gahunda nshya yo gukora umuziki yita ko noneho ufite icyerekezo gishya, aho yatangiye gukorana n’abajyanama bashya barimo El Poeta, umukunzi we babyaranye.
Mu magambo y’uyu muraperi P-Fla yivugira ko atazongera guhanga indirimbo ahangana na bagenzi be, atukana nk’uko byakunze kumuranga.
P-Fla umenyerewe ku izina rya Capital P, ubu avuga ko agiye gutangira gukora Hip-Hop imwinjiriza agafaranga kandi igezweho, bitandukanye n’uko yakoraga umuziki bisa nko kwishimisha gusa.
Izi zose zikaba ari ingamba nshya yazanye kuva aho atangiye gukorana na El Poeta nk’umujyanama we mushya.
Aganira na IGIHE, El Poeta yavuze ko hari abandi bantu batatu bazafatanya mu bujyanama n’ubufasha bw’umuziki wa P-Fla.
Yagize ati “Ubu agiye kuzajya aririmba indirimbo zifite igisobanuro ku muryango nyarwanda harimo n’iz’u rukundo ariko mu njyana ya Hip Hop”.
P-Fla yamamaye cyane mu ndirimbo nka “Ntuzankinishe”, “Ubutumwa”, A”kabindi k’Umurozi”, “Naguhaye Imbaraga” n’izindi.
Indirimbo Akabindi k’Umurozi ya P’Fla:



















TANGA IGITEKEREZO