00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Eddy Kenzo yifashishije amashusho ya AI mu ndirimbo yakoranye na Meddy

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 24 June 2026 saa 01:46
Yasuwe :

Nyuma y’igihe kinini ateguza indirimbo yakoranye na Meddy, ariko ikaba aka ya mahembe y’imbwa, Eddy Kenzo yamaze kuyisohora nubwo byamusabye kwifashisha ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI).

Iyi ndirimbo yitwa “Gusa”. Eddy Kenzo yayikoze mu gihe Meddy yari atarakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza ndetse atarahindura icyerekezo cy’umuziki we ngo yibande ku muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Nyuma y’uko Meddy akijijwe, Eddy Kenzo yakomeje guhamya ko afitanye indirimbo na we kandi ko byanze bikunze izashyirwa hanze.

Ku rundi ruhande, Meddy yari yarahisemo kutagira byinshi ayivugaho, cyane ko yamaze guhindura umurongo w’umuziki we akawerekeza mu kuramya no guhimbaza Imana.

Nyuma y’igihe kinini ateguza iyi ndirimbo, Eddy Kenzo wari warabuze uburyo bwo guhura na Meddy ngo bafatane amashusho yayo, yahisemo kwifashisha amashusho yakozwe hifashishijwe AI mbere yo kuyisangiza abakunzi b’umuziki.

Eddy Kenzo ni umwe mu bahanzi bo muri Uganda udatinya guhamya ko afite inkomoko mu Rwanda ndetse akaba yaranakunze gukorana n’abahanzi bo mu rw’imisozi igihumbi banyuranye.

Uyu muhanzi wamamaye cyane mu ndirimbo zirimo “Sitya Loss” na “Stamina”, Mu ndirimbo zakunzwe yakoranye n’abahanzi bo mu Rwanda harimo “Nyoola” yakoranye na Bruce Melodie, “No One Like Me” yakoranye na Dream Boys, “Zero Distance” yakoranye na Tom Close, ndetse n’izindi nyinshi.

Eddy Kenzo yifashishije amashusho ya AI mu ndirimbo yakoranye na Meddy
Eddy Kenzo yashyize asohora indirimbo yakoranye na Meddy

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages