Uyu mugabo yahishuye ko ari mu Rwanda muri gahunda zitandukanye zirimo no kureba impano z’abakiri bato mu mupira w’amaguru akabajyana mu ishuri rye ryigisha uyu mukino rizwi nka ’Big Talent.’
Ati “Yego ndi umukinnyi w’umupira w’amaguru, natangiye kera mu ishuri ry’umupira rya Sports Club Villa. Nyuma y’umuziki ndi n’umushoramari, mfite imishinga ndi gukora mu Rwanda, nubwo ndi gukina hano ariko naje no kureba abana bafite impano. Ndebe ko hari abo najyana mu ishuri ryanjye bakiga banakina umupira w’amaguru. Ndashaka kujya dutangira gukina imikino ya gicuti mu Rwanda. Ikindi mfitanye imikoranire na ’Victor Wanyama,’ turashaka gukoresha amazina yacu mu guha aba bana ejo hazaza heza.”
Uyu mugabo yongeyeho ko ishuri rye rimaze gukomera kuko ritanga abakinnyi muri KCCA, mu Bufaransa, muri Portugal ndetse n’ahandi.
Eddy Kenzo ari mu Rwanda kuva mu mpera z’icyumweru gishize, amakuru akavuga ko ari no gukorana indirimbo na Platini.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!