Ku wa 5 Gicurasi 2026 nibwo amakuru yamenyekanye ko Eddy Kenzo na Phiona Nyamutoro usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ingufu, bibarutse umwana w’umukobwa akaba uwa kabiri babyaranye nyuma y’uko bari bibarutse umwana w’umuhungu mu 2024.
Mu 2024 nibwo Eddy Kenzo n’umugore we bemeye inkuru y’urukundo rwabo, icyo gihe bakaba ari nabwo bahishuye ko bibarutse umwana wabo wa mbere.
Muri Kamena 2024, Eddy Kenzo yasabye anakwa Nyamutoro mu birori byabereye i Buziga.
Eddy Kenzo yabanye na Nyamutoro nyuma y’uko mu 2019 yatandukanye na Rema Namakula nawe babyaranye. Si uwo gusa kuko hari undi mugore witwa Tracy Nabatanzi wabyaranye na Eddy Kenzo umwana witwa Maya Musuuza.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!