00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dutemberane muri ‘Bus’ nshya igiye kwifashishwa mu bitaramo bya Bruce Melodie na The Ben (Video)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 11 June 2026 saa 10:40
Yasuwe :

Ubuyobozi bwa 1:55 AM Ltd, Kigali Universe ndetse na UGB bwamaze kugeza i Kigali imodoka yo mu bwoko bwa ‘Yutong Bus2020’ bari baguriye iyi kipe ya Basketball ariko ikaba igiye kubanza kwifashishwa mu bitaramo bya ‘Country Tour’.

Iyi modoka itwara abantu 43 bicaye neza, ni iyo Coach Gael yaguriye ikipe ya UGB ariko ikaba yajya yiyambazwa mu bikorwa bindi ari nayo mpamvu yifashishijwe mu bitaramo ‘Country Tour’ bya Bruce Melodie na The Ben.

Iyi modoka igiye kwifashishwa mu bitaramo bya Bruce Melodie na The Ben bitegerejwe gutangirira mu Karere ka Musanze ku wa 13 Kamena 2026.

Ibi bitaramo bikazakomereza mu Karere ka Nyagatare ku wa 20 Kamena 2026, i Nyamata mu Karere ka Bugesera ku wa 27 Kamena 2026 mbere y’uko bisorezwa i Rubavu ku wa 4 Kamena 2026.

Ni ibitaramo byitezwe kuririmbamo abandi bahanzi nka Kitoko, Bwiza n’abandi benshi bikaba byaremejwe mu masezerano Bruce Melodie yagiranye na The Ben ubwo yemeraga kwitabira igitaramo cye The New Year Groove cyabereye muri BK Arena ku wa 1 Mutarama 2026.

Ubuyobozi bwa ‘WatuWave’, sosiyete itegura ibitaramo ya Coach Gael iyoborwa na Kenny Mugarura buherutse kubwira IGIHE ko ibi bitaramo ‘Summer Tour’ bigiye kuba ngarukamwaka.

Iyi modoka uyirebeye imbere ni uku igaragara
Iyi modoka yamaze gushyirwaho ibirango by'ibitaramo bya 'Summer Tour'
Imbere intebe ziri mu mabara ya UGB ikipe izajya yifashisha iyi modoka
Iyi modoka ni inywa lisansi ikanakoresha amashanyarazi, ibyo benshi bita 'Hybrids'
Kugeza ubu iyi modoka iparitse muri CHIC itegereje kwerekeza i Musanze mu mpera z'iki Cyumweru
Amafoto ya Bruce Melodie na The Ben n'umuterankunga w'ibi bitaramo niyo yarimbishijwe kuri iyi modoka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages