Iyi modoka itwara abantu 43 bicaye neza, ni iyo Coach Gael yaguriye ikipe ya UGB ariko ikaba yajya yiyambazwa mu bikorwa bindi ari nayo mpamvu yifashishijwe mu bitaramo ‘Country Tour’ bya Bruce Melodie na The Ben.
Iyi modoka igiye kwifashishwa mu bitaramo bya Bruce Melodie na The Ben bitegerejwe gutangirira mu Karere ka Musanze ku wa 13 Kamena 2026.
Ibi bitaramo bikazakomereza mu Karere ka Nyagatare ku wa 20 Kamena 2026, i Nyamata mu Karere ka Bugesera ku wa 27 Kamena 2026 mbere y’uko bisorezwa i Rubavu ku wa 4 Kamena 2026.
Ni ibitaramo byitezwe kuririmbamo abandi bahanzi nka Kitoko, Bwiza n’abandi benshi bikaba byaremejwe mu masezerano Bruce Melodie yagiranye na The Ben ubwo yemeraga kwitabira igitaramo cye The New Year Groove cyabereye muri BK Arena ku wa 1 Mutarama 2026.
Ubuyobozi bwa ‘WatuWave’, sosiyete itegura ibitaramo ya Coach Gael iyoborwa na Kenny Mugarura buherutse kubwira IGIHE ko ibi bitaramo ‘Summer Tour’ bigiye kuba ngarukamwaka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!