Aba bagore barimo Dusabejambo bashimiwe mu birori byateguwe n’umuryango ’Red Sea Film Foundation’ byabereye mu iserukiramuco rya ’Festival de Cannes’ rikomeje kubera mu Bufaransa kuva ku wa 12-23 Gicurasi 2026.
Muri ibi birori, abagore batanu bashimiwe kwitwara neza muri sinema ku rwego rw’Isi barimo Marie-Clémentine Dusabejambo, Aixa Kay, Tara Sutaria, Laïla Marrakchi, Genevieve Nnaji na Kamila Andini.
Mu byamamare byagaragaye muri ibi bikorwa uretse batanu bashimiwe harimo Demi Moore, Chloé Zhao, Alicia Vikander, Raline Shah, Diane Kruger n’abandi benshi bari mu bitabiriye ibi birori.
‘The Red Sea Film Foundation’ imaze imyaka mike ishinzwe, ariko iri mu bigo bikomeje kugira uruhare rukomeye mu guteza imbere sinema yo mu Burasirazuba bwo hagati na Afurika, binyuze mu gutera inkunga imishinga ya filime no gufasha abahanzi kubona amahirwe ku rwego mpuzamahanga.
Gushyirwa ku rutonde rw’abagore bahawe icyubahiro muri ibi birori kwa Dusabejambo Marie Clementine bifatwa nka kimwe mu bimenyetso byerekana uko sinema nyarwanda ikomeje kwaguka no kumenyekana ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane binyuze mu bakinnyi n’abatunganya filime badasiba kubona ubutumire mu birori bikomeye bya sinema ku Isi.
’Festival de Cannes’ iri kuba ku nshuro ya 79 yahuje abakomeye mu ruganda rwa sinema baturutse hirya no hino ku Isi mu Mujyi wa Cannes mu Bufaransa.
Iri serukiramuco ryatangiye ku wa 12-23 Gicurasi 2026 aherekanirwa filime nshya ziba zihatanira ibihembo bitandukanye birimo na Palme d’Or gifatwa nk’icy’agaciro kurusha ibindi muri sinema ku Isi.
Muri uyu mwaka, iri serukiramuco ryitabiriwe n’ibyamamare bikomeye birimo Tom Cruise, Scarlett Johansson na Spike Lee, ndetse hakaba haranitabiriye n’abakinnyi ba filime bo muri Afurika barimo n’Abanyarwanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!