00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dua Lipa yafunguye isomero ry’ibitabo byanzwe n’ubutegetsi bw’ibihugu bitandukanye

Yanditswe na Gilbert Ukwizagira
Kuya 2 July 2026 saa 08:22
Yasuwe :

Umuhanzi w’Umwongereza Dua Lipa, wamamaye mu ndirimbo “Levitating” na “One Kiss”, yafunguye isomero muri Portugal. Ni isomero ry’ibitabo byaciwe mu nzego z’uburezi n’iz’ubuyobozi mu bihugu bitandukanye.

Kuri ubu, rimaze kugezwamo ibitabo bisaga 100 byaciwe na Leta. Ibyo birimo ’The Handmaid’s Tale’, cy’umwanditsi Margaret Atwood’s, cyanzwe mu mashuri yo muri Amerika. Ibitabo byose biririmo byaciwe mu burezi kubera ibibyanditswemo cyangwa ababyanditse bakaba batavuga rumwe n’ubutegetsi.

Yafunguye iri somero mu birori biherutae kuba by’iserukiramuco mpuzamahanga ry’ibitabo ryitwa ’BABELL’.

Mu 2021 Dua Lipa yari yarabanje gutangiza gahunda yise ’Service95’ yatangiye nk’ikinyamakuru. Mu 2023, yarakuze ihinduka isomero ryo kuri murandasi

Mu birori byo gufungura iri rishya, Dua Lipa yagize ati "Iri somero ni ububiko bwemewe bw’ibitabo byakumiriwe, bw’abanditsi baciwe intege bari bafite ubushobozi n’ubuyobozi, ndetse bw’abasomyi banze kwemera gutegekwa ibitabo basoma".

Mu bitabo byamaze kurigeramo hari n’icya Salman Rushdie wamaze imyaka myinshi yihisha ubutegetsi bwa Iran bwari bwamukatiye urwo gupfa ubwo mu 1988 yasohoraga igitabo cy’inkuru ndende yise ’The Satanic Verses’ ntikivugweho rumwe.

Abandi banditsi bamaze kugerezwamo ibitabo ni Olga Tokarczuk, wanditse igitabo kitavuzweho rumwe mu gihugu avukamo cya Pologne ariko iki gitabo kikaza gutwara igihembo cya Nobel. Barimo na Reginald Dwayne Betts. Uyu we akaba ari umunyamategeko wananditse igisigo yise Felon kivuga ku buzima bwe ubwo yari afungiye muri gereza.

Mu myaka nka 30 ishize, amashuri yo muri Amerika yagiye aca ibitabo byinshi muri gahunda y’uburezi bwayo ku rwego rwo hejuru nk’uko umuryango w’amasomero yaho witwa American Library Association (ALA) wabigaragaje. Mu 2023 na 205 umubare w’ibitabo byaciwe warazamutse cyane .

Mu mwaka ushize, 40% byabyo byavugaga ku buzima bw’abaryamana bahuje ibitsina n’ibivuga ku ivangura rishingiye ku ruhu byarakumiriwe.

Dua Lipa ni umwe mu bahanzi bahagaze neza ku Isi ndetse album ye Future Nostalgia yo mu 2020 yatsindiye igihembo cya Grammy nka ’Best Pop Vocal Album’.

Dua Lipa yafunguye isomero ry'ibitabo byanzwe n'ubutegetsi bw’ibihugu bitandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages