00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dream Boys basubiye kuri gakondo, basohoye“Sinkirimuto” itashya umubyeyi watabarutse

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 11 October 2019 saa 09:10
Yasuwe :

Dream Boys ni itsinda rya muzika rimaze kuba ubukombe mu Rwanda. Bamenyekanye mu ndirimbo z’amaganya zinyuranye nubwo banakora izindi nazo zitari nke. Kuri ubu basohoye iyitwa “sinkirimuto” itashya umubyeyi watabarutse.

Abagize iri tsinda nabo ubwabo bahamya ko bagiye bakundwa cyane mu ndirimo zumvikanamo amaganya, kuba bashyize hanze indirimbo nka ‘Sinkirimuto’ babifata nko gusubira kuri gakondo yabo.

Nemeye Platini umwe mu bagize iri tsinda aganira na IGIHE yagize ati” Ni indirimbo twanditse twiteze ko izakora ku mitima y’abantu benshi, nizo abantu benshi batumenyeyeho ariko si uko arizo gusa dukora. Abantu barazikunda kandi natwe tuba dushaka gushimisha abakunzi bacu.”

Platini yakomeje avuga ko kunyuzamo bagakora n’izindi ndirimbo ari uburyo bwo gushaka gushimisha abakunzi b’umuziki batandukanye. Icyakora na we yemera ko iyo bakoze indirimbo nk’iyi baba bazi neza ko bakoze ku mitima y’abakunzi babo.

Iyi ndirimbo nshya ya Dream Boys yumvikanamo ubutumwa bw’umwana uba utashya umubyeyi we watabarutse amumenyesha ko yabaye umugabo kandi yakujijwe na zimwe mu mpanuro yagiye amuha bakiri kumwe.

Iyi ndirimbo itahise isohokana n’amashusho yayo Platini yavuze ko babanje kuyumvisha abantu ariko mu minsi mike cyane nayo akazajya hanze.

Ati” Amashusho yayo yamaze gufatwa ndetse n’imirimo yo kuyatunganya isa n’iyarangiye rero abantu bayitege isaha ku isaha nayo yajya hanze.”

“Sinkirimuto” igiye hanze nyuma y’iminsi mike cyane TMC wo muri iri tsinda ashyize ku ruhande iby’amasomo dore ko aherutse kumurika igitabo gikubiyemo ubushakashatsi yakoze. Aritegura kurangiza icyiciro cya gatatu cya kaminuza.

Ubwo yamurikaga iki gitabo, yavuze ko yongeye kubona umwanya uhagije bityo asaba abakunzi babo kubitega cyane ko yahamyaga ko bafite indirimbo nyinshi bagomba gushyira hanze.

Mujyanama Claude uzwi nka TMC ndetse na Nemeye Platini bagize itsinda rya Dream Boys

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages