Ku wa 14 Mutarama 2025, ni bwo Drake na kompanyi ye Frozen Moments basabye urukiko rwa New York ko rwahagarika ikirego, banasaba ko iperereza bifuzaga ko rikorwa kuri ibi bigo hamwe na iHeat Radio ryahagarara.
Uyu muraperi yari yasabye ko hakorwa iperereza, hagamijwe kwerekana uburyo izi sosiyete zakoresheje imibare ya baringa mu kumenyekanisha indirimbo ya Kendrick Lamar.
Iki kirego cyatanzwe mu Ugushyingo 2024. Abanyamategeko ba Drake bavugaga ko uretse kuzamura imibere y’iki ndirimbo, izi sosiyete zirengagije ko irimo ibitutsi n’amakuru y’ibinyoma ashobora kwangiza izina rye.
Bimwe mu byababaje Drake bikanatuma yiyambaza urukiko ni uko iyi ndirimbo irimo amagambo arimo avuga ko uyu muraperi akunda gusambanya abana b’abakobwa batarageza ku myaka 18, bityo ko nawe yafungwa kimwe n’abandi babikora.
Indirimbo ‘Not Like Us’ yaje isubiza indirimbo eshanu Drake yakoze, asa n’ushotora Kendrick Lamar. Ubutumwa buba mu bihangano by’aba baraperi buca amarenga ko bahanganye, ariko babihakanye kenshi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!