00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Drake, Jay Z, Beyoncé, Ben Affleck na Lopez mu bitabiriye ibirori bikomeye by’abambaye umweru (Amafoto)

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 5 July 2023 saa 08:35
Yasuwe :

Abarimo Jay Z, Drake, Fat Joe, Kylian Mbappé, Usher, Ne-Yo, DJ Khaled, Kim Kardashian, Justin Bieber bari mu byamamare byahuriye mu birori by’abambaye imyenda y’umweru, byabereye mu nyubako y’asaga miliyari 50 Frw.

Byari ibirori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko y’umuherwe Michael Rubin, umuyobozi wa sosiyete ya Fanatics ikora imyenda ya siporo, wahuje isabukuru ye n’itariki ya 4 Nyakanga umunsi Leta Zunze Ubumwe za Amerika zizihiza ubwigenge.

Ibi birori by’itabiriwe n’abasaga 350 bahawe ikaze na James Corden afatanyije na Winnie Harlow, ndetse n’umuririmbyi Kelly Rowland.

Hari hanateguwe kajugujugu itwara bamwe mu byamamare bitabiriye ibi birori byabereye mu nyubako ifite agaciro ka miliyoni 50$ ya Michael Rubin, uri muri ba rwiyemezamirimo batunze agatubutse kuko abarirwa miliyari 11.4$.

Ni ibirori byatangiye saa kumi n’imwe z’umugoroba bigeza saa kumi za mugitondo. Abitabiriye ibi birori basusurukijwe n’abahanzi barimo Drake, Lil Baby, Usher, Ne-Yo na Jack Harlow.

Harimo kandi Couple z’ibyamamare nka Jay Z wari uherekejwe n’umugore we Beyoncé, Jennifer Lopez na Ben Affleck, Justin Bieber na Hailey Bieber na DJ Khaled n’umufashe we Nicole Tuck.

Abandi b’amazina akomeye bari muri ibi birori barimo Kim Kardashian, Kendall Jenner, Kylian Mbappé, Tiffany Haddish, French Montana, Meek Mill, Quavo, James Corden, Kevin Hart, Kevin Durant, Leonardo Di Caprio , Kelly Rowland, n’abandi.

Ben Affleck yageze mbere ahabereye ibi birori, ategereza Jennifer Lopez binjira bafatanye agatoki ku kandi
Ben Affleck yageze ahabereye ibi birori ari kumwe n'umukobwa we Violet Affleck w'imyaka 17, yabyaranye na Jennifer Garner
Benshi bifuzaga ifoto bari kumwe na Jay Z
Abarimo Kylian Mbappé, Michael Rubin, Lil Baby n'abandi bishimiye ibi birori
Drake, Lil Baby n'inkumi zitabiriye ibi birori
Fat Joe aramukanya na Drake
Jack Harlow uri mu bagezweho binyuze mu ndirimbo nka First Class, yaririmbye muri ibi birori
James Corden na Kevin Hart bifotozanya
James Harden umenyerewe mu mikino ya NBA yari muri ibi birori
Jay Z na Drake bahuriye muri ibi birori
Jay Z na Tom Brady umenyerewe mu mikino ya American Football bifotozanya
Jay-Z na Beyoncé ni imwe muri couple zitabiriye ibi birori
Jennifer Lopez ubwo yari ageze ahabereye ibi birori
Justin na Hailey Bieber bari basohokanye
Justin Bieber n'umugore we Hailey Bieber bari kumwe agatoki ku kandi
Kelly Rowland na Tina Knowles, umubyeyi wa Beyoncé bahuriye mu birori
Kim Kardashian na we ni umwe mu bitabiriye
LaLa, Kim Kardashian, Lori Harvey, Justine Skye, Hailey Bieber na Kendall Jenner banyuzwe n'uko bakiriwe muri iri birori
Travis Scott ni umwe mu bataramiye abitabiriye ibi birori
Usher ni umwe mu bataramiye abitabiriye ibi birori
Travis Scott, Quavo, Michael Rubin na Tom Brady bafata ifoto y'urwibutso
Jay Z n'inshuti ze bari baryohewe n'ibi birori
Inyubako yabereyemo ibi birori irihariye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages