Ni amakuru IGIHE yahamirijwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry.
Aha akaba yagize ati “Dosiye iregwamo Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano yashyikirijwe Ubushinjacyaha ku wa 21 Gicurasi 2026. Arakekwaho ibyaha birindwi, ibimenyetso byavuye muri RFI, bigaragaza ko yari afite ikigero kiri hejuru cy’ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi.”
Ibyaha Yampano akurikiranyweho birimo icyo gukubita no gukomeretsa ku bushake, gukoresha ibikangisho, kwangiza ikintu cy’undi, kunywa ibiyobyabwenge, ubwinjiracyaha ku cyaha cy’ubwicanyi, gukoresha imvugo z’ivangura n’icy’ifungiranwa ry’umuntu bitemewe n’amategeko.
Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, aherutse kubwira IGIHE ko nyuma y’uko bakiriye ikirego ku wa 11 Gicurasi 2026, iperereza ryahise ritangira.
Ku ikubitiro ryagaragaje ko mu bihe bitandukanye Yampano yagiye akubita uwo yitaga umugore (ariko babana batarasezeranye) ndetse akamena na telefone ze, ndetse yamara gukora ibyo byose agahita amufungirana mu nzu kugira ngo atagira aho ajya kumurega.
Ni iperereza ryagaragaje kandi ko Yampano yakubise uwo yitaga umugore we akamuruma izuru ndetse akagerakaho amagambo mabi cyane agaragaza ivangura.
Ibi byose akaba yarabikoraga amaze kunywa ibiyobyabwenge.
Iperereza ryagaragaje ko iyo Yampano yabaga amaze kunywa ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi, mu bihe bitandukanye yakubitaga umugore we, akanamubwira ko azamwica, ndetse aza no kubigeregeza ubwo yamugongesheje imodoka ari kuri moto, yikubita hasi arakomereka cyane.
Nyuma yo kugonga umugore we, abonye ko agiye kumurega, yahise atoroka akomeza gushakishwa, ariko amaze kubona ko nta maherezo azafatwa, yahisemo kwitaba.
Ibyaha Yampano akurikiranyweho, igifite igihano gito ni ugufungwa kuva ku mezi atandatu mu gihe ikinini ari imyaka irindwi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!