Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B.Thierry yemereye IGIHE ko dosiye y’uyu mugabo yashyikirijwe Ubushinjacyaha ku wa 14 Gicurasi 2026.
Ati “Nibyo yoherejwe mu Bushinjacyaha, akurikiranyweho ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa ku bushake n’icyo guhoza ku nkeke uwo mwashakanye.”
Sky2 yatawe muri yombi ku wa 11 Gicurasi 2026 akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake n’icyo guhoza ku nkeke uwo bashyigiranywe, bikavugwa ko yakubise umugore we basezeranye byemewe n’amategeko akamukomeretsa ndetse akanamuruma ugutwi kuburyo bubabaje ku wa 5 Gicurasi 2026.
Gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake ni icyaha giteganwa n’ingingo ya 11 y’itegeko nimero 059/2023 ryo ku wa 04 Ukuboza 2023 rihindura itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Uhamijwe n’Urukiko iki cyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe n’ihazabu itari munsi y’ibihumbi 100Frw ariko itarenze ibihumbi 300Frw.
Naho icyaha cyo guhoza ku nkeke uwo mwashyingiranywe gihanwa n’ingingo ya 147 y’Itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Uwahamijwe n’Urukiko iki cyaha ahabwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!