Iyi dosiye yashyikirijwe Ubushinjacyaha ku wa 26 Nzeri 2022 nyuma y’uko Ubugenzacyaha bumaze gukusanya ibimenyetso by’ibyaha byatumye Danny Nanone atabwa muri yombi ku wa 19 Nzeri 2022.
Danny Nanone yatawe muri yombi akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake umugore w’imyaka 30 akaba umubyeyi w’umwana babyaranye.
Amakuru IGIHE yamenye ubwo uyu muhanzi yari amaze gutabwa muri yombi, ni uko uyu mugore Danny Nanone akurikiranyweho gukubita no gukomeretsa ari uwo babyaranye, bashyamiranye mu 2016 ubwo nanone byaviragamo uyu muhanzi gutabwa muri yombi.
Icyaha Danny Nanone akurikiranyweho aramutse agihamijwe n’Urukiko yahanwa n’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Iri tegeko rivuga ko uwahamijwe iki cyaha n’Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga atari munsi ya miliyoni eshanu ariko zitarenze miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!