Amazina ye ni Carlos Ray Norris ariko yamenyekanye cyane ku Isi nka Chuck Norris. Yize karate, aba umwe mu ngabo za Amerika zirwanira mu mazi, ndetse ari mu bantu 100 bahawe umudali w’icyubahiro mu banyabigwi bakoze ibitangaza mu ngabo za Amerika zirwanira mu mazi.
Chuck Norris yitabye Imana ku wa 19 Werurwe 2026 arengejeho gato imyaka 80 y’amavuko.
Donald Trump
Perezida Donald Trump ni umwe mu bagaragaje intimba batewe n’itabaruka rya Chuck Norris. Yabitangarije mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatanu Werurwe 2026.
Ati "Yari umuntu udasanzwe. Yari mwiza by’ukuri kandi ari umunyamurava”.
Sylvester Stallone
Stallone wakinannye na Chuck Norris muri filime yitwa "The Expendables 2" yasohotse muri 2012, yagaragaje akababaro yatewe n’uru rupfu. Yabitangarije ku mbuga nkoranyambaga ze kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Werurwe 2026 nyuma y’uko ayo makuru y’urupfu yemejwe n’umuryango we.
Abinyujije kuri Instagram ye, yasangize abantu ifoto bombi bari kumwe, yongeraho amagambo ati “Nagize ibihe byiza byo gukorana na Chuck Norris. Yari Umunyamerika wuzuye mu buryo bwose. Yari umuntu udasanzwe kandi nihanganishije umuryango we mwiza”.
Filime yakinnyemo ya Bruce Lee yo muri 1972, yitwa "The Way of the Dragon", yamuharuriye inzira mu mwuga we. Nyuma yaje kumenyekana cyane mu zindi zirimo "Missing in Action", "Invasion U.S.A.", "Code of Silence", n’izindi.
Jean-Claude Van Damme
Van Damme na we wakinannye na Chuck Norris muri "Expendables 2" yagaragarije kuri Instagram ye ko uru rupfu ari igohombo gikomeye cyane.
Ati “Ntewe intimba cyane n’urupfu rw’inshuti yanjye, Chuck Norris. Twamenyanye mu bihe bya kera kandi nubahaga umuntu uwo ari we wese. Nifatanyije n’umuryango we haba ku mutima no mu masengesho. Ntazigera yibagirana”.
Dolph Lundgren
Icyamamare Dolph Lundgren wamenyekanye cyane muri filime "Rocky IV" na we yashenguwe n’uru rupfu. Uyu mukinnyi na we bakinannye muri "The Expendables 2” yabigaragarije kuri konti ye Instagram.
Ati "Chuck Norris ni indashyikirwa. Kuva nkiri umukinnyi muto mu mikino njyarugamba kugeza n’igihe nagiye muri sinema, yari icyitegererezo cyanjye. Tuzagukumbura nshuti yanjye”.
Terry Crews
Terry Crews wakinannye na Norris muri "The Expendables 2" yatangarije USA TODAY ko gukorana na Norris byari kimwe mu bintu by’akataraboneka ku buzima bwe.
Ati “Yari akomeye bya nyabyo, ariko ikirenze ibyo, agwa neza, yitonda kandi agira ikinyabupfura. Sinzigera nibagirwa uburyo yakoreshaga imbaraga ze mu kugira buntu. Nzamukumbura bikomeye”.
Donny Osmond
Umuririmbyi akaba n’umukinnyi wa filime, Donny Osmond, yatangarije kuri X ko we na Norris bajyaga bitozanya mu mikino njyarugamba mu ntangiriro y’imyaka ya za 1970.
Ati “Nzahora ngushimira. Ruhukira mu mahoro nshuti yanjye”.
Mike Huckabee
Mu butumwa burebure bwa Mike Huckabee, Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Israel yagaragaje ko Norris yamufashije mu matora yabaye mu 2008 ubwo yiyamamarizaga kuyobora igihugu.
Ati “Umutima wanjye washenguwe n’urupfu rwe. Ndihanganisha Gena n’umuryango we. Umunyabigwi ashobora kugenda ariko amateka ye ntazapfa. Warakoze Chuck.”
Benjamin Netanyahu
Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yanditse kuri X ye ko we n’umugore we, Sara, bashenguwe cyane n’urupfu rwa Chuck Norris.
Netanyahu kandi yanditse ko Norris yari inshuti ikomeye ya Israel n’inshuti ye ya hafi. Ati “Amateka ye azaba umugisha.” Benshi bahise bazana amashusho Norris yahuye na Netanyahu, muminisitiri abwira uyu mukinnyi ko ubwo ahageze atagikeneye abamurinda.
Ted Cruz
Ted Cruz, Senateri uhagarariye Texas mu Nteko Ishinga Amategeko ya Amerika, yagaragaje ko Chuck Norris yari umuntu ukunda igihugu, ugira ukwizera gukomeye, akaba n’indwanyi ikaze.
Senateri Ted yagaragaje ko yakunze filime y’uruhererekane ya ‘Walker, Texas Ranger’ yakinwe na Norris, amwifuriza kuruhukira mu mahoro.
Greg Abbott
Guverineri wa Leta ya Texas, Greg Abbott, yatangarije kuri X ko Texas ihombye umunyabigwi. Ati “Abanya-Texas bose bunamiye Chuck Norris.”
Abbott yatangaje ko Norris yarwaniriye amahame ya Amerika kugira ngo ibe igihugu gikomeye ku Isi, asobanura ko Texas imufata nk’umuntu wakunze igihugu by’ikirenga.
Filime Chuck Norris yaherukaga kugaragaramo ni iyitwa "The Expendables 2" yo muri 2012. Akinamo nka Booker, azwi no ku kabyiniriro ka "The Lone Wolf".
Muri iyi filime, hagarurwamo imvugo n’inkuru zizwi cyane ku rubuga rwe ‘Chuck Norris Facts’, zerekeye ubutwari bwe budasanzwe. Zerekana ko ari umuntu ushobora gukora ibyo abandi bose badashobora.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!