Ni ubwa mbere iki giterane kizwi nka ‘Over Flow Africa Conference’ gitegurwa n’itsinda rikorera mu bihugu birimo Kenya, Uganda, u Burundi n’u Rwanda ryitwa Heavenly Melodies Africa riyoborwa na Nzeyimana kizaba hifashishije ikoranabuhanga.
Ubundi cyaberaga kuri CLA (Christian Life Assembly) i Nyarutarama kuva saa kumi z’umugoroba.
Nzeyimana yabwiye IGIHE ko nubwo Isi muri rusange iri mu bihe bitayoroheye, ariko bitababuza gukomeza umurimo w’Imana bifashishije ikoranabuhanga.
Ati “N’ubwo ibihe bimeze nabi, twararebye dusanga dushobora kubyaza umusaruro ikonabuhanga tugakomeza gukorera Imana bigendanye n’ibihe Isi irimo. Ntabwo byoroshye ariko ni ko bigomba kugenda.”
Icy’uyu mwaka biteganyijwe ko kizaba kuva ku wa 23 Ukwakira 2020. Kizahuriramo abaramyi baturutse mu bihugu 20 bya Afurika no hanze yayo.
Abahanzi bo mu Rwanda bazitabira barimo Aimé Uwimana, Gentil Misigaro, Rene Patrick na Heavenly Melodies Rwanda. Hazaba harimo abandi nk’abo muri Kenya barimo Timothy Kaberia, Jack Odongo na Heavenly Melodies Kenya.
Mu Burundi hazaba harimo David Nduwimana uba muri Australie uzaririmbana n’umuhanzi wo muri Australie witwa Nick Freestone; hazaba harimo kandi Racheal Nanyangwe wo muri Zambia.
Harimo kandi ikirangirire Don Moen, umuhanzi ufite amateka ahambaye mu muziki. Aheruka kuririmbira i Kigali mu gitaramo gikomeye cya ‘MTN Kigali Praise Fest Edition I’, cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village [Camp Kigali] ku wa 10 Gashyantare 2019.
Don Moen yahuriyemo n’abahanzi bo mu Rwanda barimo Israel Mbonyi, Dinah Uwera, Columbus n’itsinda ry’abaramyi bo mu Rwanda bibumbiye mu Ihuriro rya Gikirisitu AFLEWO (Africa Let’s Worship).
Abashaka kuzakurikira Overflow Africa Worship Conference 2020 banyura hano: http://hmafrica.com/event-registration/



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!