00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dolly Parton yahagaritse ibitaramo bye bitunguranye

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 29 September 2025 saa 02:56
Yasuwe :

Umuhanzi Dolly Parton yagaragaje ko uburwayi bwatumye afata umwanzuro wo gusubika ibitaramo yari afite mu mujyi wa Las Vegas muri Amerika.

Uyu muhanzi wamamaye mu njyana ya Country Music yabitangaje yifashishije urubuga rwa Instagram.

Yavuze ko muri iki gihe atazabasha gukora imyitozo y’indirimbo, ndetse no gutegura igitaramo gikwiriye abakunzi be.

Ati “Ntimugire impungenge, nta kintu Imana iravuga kijyanye no guhagarika umuziki.”

Dolly Parton yari afite ibitaramo mu Ukuboza 2025, bikaba byashyizwe mu mwaka utaha wa 2026 mu mpeshyi.

Uyu muhanzi yahagaritse ibitaramo bye kubera uburwayi bw’impyiko bwamufashe, abaganga bakamutegeka kuba ahagaritse gukoresha imbaraga nyinshi no gukora ingendo nyinshi.

Dolly Parton yahagaritse ibitaramo yiteguraga gukora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages