Ibi DJ Spinny yabigarutseho nyuma y’Umuganda yakoreye i Gahanga mu Karere ka Kicukiro, ari naho ateganya gukorera ibirori bizwi nka ‘Spinny&Friends’.
DJ Spinny yabwiye IGIHE ko atewe ishema no kuba Umunyarwanda, yongeraho ko ‘Umuganda’ ari umwihariko w’u Rwanda bityo ko atewe ishema n’uko ku nshuro ye ya mbere yawitabiriye.
Ati “Buriya uwababeshya yababwira ko adaterwa ishema n’Umuganda cyangwa ibindi bikorwa u Rwanda rwihariye, iyo uri mu mahanga ukabona inaha bakoze ‘Umuganda’ nawe uba wumva wakabaye uwugiramo uruhare, niyo mpamvu nanjye numvaga ko ngomba gushyiraho akanjye ku iterambere ry’Igihugu cyanjye.”
Nyuma yo gukora Umuganda, DJ Spinny yafashije abatishoboye bo mu Karere ka Kicukiro bihurije mu muryango ‘Joint Action Development Forum’ abagenera inkunga ya miliyoni 3 Frw.
Nyuma y’iki gikorwa, DJ Spinny n’itsinda ryari ryamuherekeje bagiye gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama, bunamira Abatutsi bahashyinguye.
DJ Spinny ari mu myiteguro y’igitaramo cye ‘Spinny&Friends’ giteganyijwe kubera ku kibuga cya ‘Cricket’ i Gahanga.
Iki gitaramo cya DJ Spinny byitezwe ko kizaba ku wa 18-19 Nyakanga 2026. Yatangaje ko yagitumiyemo Kabza De Small, Umunya-Afurika y’Epfo uri mu bubashywe bikomeye, ndetse n’abandi ba DJ bo mu Rwanda na Uganda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!