00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

DJ Spinny yateguje ikindi gitaramo azakorera i Kigali

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 7 May 2026 saa 10:37
Yasuwe :

Nyuma y’uko ateguye igitaramo yise ‘Spinny&Friends’ cyabereye i Kigali ku nshuro ye ya mbere mu mwaka ushize ndetse kikagenda neza, DJ Spinny yateguje ikindi kizaba muri Kanama 2026 kizakurikirwa n’icy’i Kampala kizaba ku wa 19 Ukuboza 2026.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, DJ Spinny yatangaje ko igitaramo ‘Spinny&Friends’ kizabera mu Mujyi wa Kigali ku wa 7 Kanama 2026, icyakora ahamya ko andi makuru azaba ayatangaza mu bihe bizaza.

Umwaka ushize ni bwo DJ Spinny yateguye iki gitaramo ku nshuro ye ya mbere, gihera i Kampala, nyuma yizeza abakunzi be b’i Kigali ko na ho azakihakorera cyane ko nubwo ari umwe mu bavanga imiziki bagezweho muri Uganda, ariko akomoka mu Rwanda.

Byatangiye ari igitaramo cyo kwizihiza imyaka icumi amaze mu muziki, birangira yiyemeje ko kizajya kiba buri mwaka.

Ubushize ubwo yataramiraga i Kigali yari yatumiye abantu batandukanye barimo Blue Aiva wo muri Afurika y’Epfo, Sheilah Gashumba wo muri Uganda n’abandi banyuranye.

Uretse abatumiwe gususurutsa abakunzi b’umuziki, abandi bitabiriye iki gitaramo biganjemo ibyamamare nka Uwicyeza Pamella umugore wa The Ben, Massamba Intore, Alex Muhangi, Kenny Sol, Element EleeeH n’abandi banyuranye.

Nubwo imvura isa n’iyabavangiye ariko cyari igitaramo ubona ko giteguye neza ndetse ubwitabire buri hejuru muri Zaria Court aho cyabereye.

DJ Spinny amaze kubaka izina mu bijyanye no kuvanga imiziki muri Uganda, akaba na nyir’akabyiniro kitwa Mezo Noir kari mu tugezweho mu Mujyi wa Kampala.

Yavukiye i Kigali, akaba yaratangiye kwiyumvamo impano yo kuvanga imiziki mu 2010 akiri mu mashuri yisumbuye muri Lycée de Kigali (LDK).

Reba hano uko igitaramo cy’ubushize cyagenze

DJ Spinny agiye kongera gukorera i Kigali igitaramo 'Spinny&Friends'
DJ Spinny umwaka ushize yakoreye ibi bitaramo i Kampala muri Uganda ndetse n'i Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages