00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

DJ Sonia yahaye imbabazi babiri bafunzwe bazira kumusebya

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 15 July 2026 saa 12:42
Yasuwe :

DJ Sonia yahaye imbabazi abantu babiri muri barindwi batawe muri yombi bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no kumusebya.

Nyuma yo gutabaza avuga ko abangamiwe n’agatsiko k’abantu bamubuza amahwemo ndetse bakamuharabika ku mbuga nkoranyambaga, Pizzo Cassien, ‘nyiri Max TV’ n’undi musore ukoresha imbuga nkoranyambaga uzwi nka Kazungu Kaboss, bahise batabwa muri yombi.

Aba uko ari babiri batawe muri yombi, mu gihe abandi bakurikiranywe muri iki kirego, biganjemo abari hanze y’u Rwanda, ikibazo cyabo kitarakemuka.

Nyuma y’iminsi Pizzo Cassien na Kazungu Kaboss bamaze bafunze, DJ Sonia yafashe icyemezo cyo kubaha imbabazi, bituma barekurwa barataha.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, DJ Sonia yagize ati "Ninjye wafashe icyemezo cyo kubababarira. Ni uburyo bwo kubereka ko ntahwanye na bo kandi nta kibi mbifuriza. Mu magambo make ni ukubaruta nubwo bo bampemukiye. Nabahaye imbabazi, ariko byumvikane neza ko ari aba babiri babashije kwitaba ubutabera. Abandi bo ibyabo bizakomeza gukurikiranwa."

DJ Sonia yavuze ko abona aba babiri yahaye imbabazi barigiye isomo rikomeye mu bihe bamazemo iminsi.

Yakomeje avuga ko n’abandi ataraha imbabazi na bo azazibaha nibaramuka bazimusabye babikuye ku mutima.

Ati "Nibaze bazinsabe. Nimbona koko bazisaba babikuye ku mutima, nzazibaha nta kibazo. Ariko ku rundi ruhande, ntabwo nababarira umuntu utigeze ansaba imbabazi."

Nubwo DJ Sonia atigeze atangaza amazina y’abandi baregwa muri iyi dosiye, amakuru ahari ahamya ko yareze abantu barindwi bagiye bagaragara mu bikorwa byo kumusebya ku mbuga nkoranyambaga. Ibi bivuze ko nyuma yo kubabarira aba babiri, hasigaye abandi batanu bagikurikiranwe.

DJ Sonia yemeje ko yahaye imbabazi babiri bari batawe muri yombi bazira kumusebya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages