00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

DJ RY agiye kongera kugaragara muri ‘Oldies Music Festival’ ku nshuro ya kane

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 23 July 2024 saa 06:14
Yasuwe :

Iserukiramuco ‘Oldies Music Festival’ rimaze kubaka izina mu Rwanda rigiye kongera kuba ku nshuro ya kane. Nyuma y’uko hatangajwe urutonde rw’abagomba gususurutsa abazaryitabira muri uyu mwaka, DJ RY yabaye uwa mbere utararisibamo na rimwe.

Muri uyu mwaka, iri serukiramuco rizabera ahitwa ‘Juru Park’ ku i Rebero ku wa 27 Nyakanga 2024.

Abazitabira ‘Oldies Music Festival’ bazasusurutswa n’abarimo DJ RY, DJ Toxxyk na DJ King Reg, mu gihe kwinjira bizaba ari ibihumbi 10Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 20Frw mu myanya y’icyubahiro n’ibihumbi 250 Frw ku meza y’abantu umunani.

Kuva iri serukiramuco ryatangira, DJ RY ni we rukumbi udasiba kwiyambazwa gususurutsa abakunzi b’umuziki wo hambere.

Mu kiganiro na IGIHE, Basile Uwimana uri mu bategura iri serukiramuco yavuze ko impamvu ikomeye ituma DJ RY ahora atumirwa ari uko atajya abatenguha.

Ati “Aza bwa mbere, twamutumiye nk’umusore ukiri muto twabonagaho ubuhanga ariko twatunguwe n’uko abantu bamukunze. Kugeza uyu munsi nahamya ko ari mu bo dusabwa cyane.”

Ubusanzwe amazina ye yitwa Rwego Yves ari na ho akura iryo akoresha mu mwuga DJ RY.

Ni umusore watangiye ibyo gucuranga nk’uwabigize umwuga mu 2018, ni umwe mu bahanga bifashishwa mu tubyiniro dutandukanye.

Kuri ubu DJ RY acuranga mu tubyiniro nka Maison Noire, Molato, Kigali Marriott, Envy Night Club n’ahandi hatandukanye.

DJ RY yabaye uwa mbere utanyeganyezwa muri ‘Oldies Music Festival’
Ku nshuro ya kane hagiye kuba ibirori bya 'Oldies Music Festival'

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages