00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

DJ Rusam yasezeranye mu murenge (Amafoto)

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 6 June 2025 saa 09:19
Yasuwe :

Nadege Rusam wamamaye mu kuvanga imiziki nka DJ Rusam, yasezeranye mu Murenge na Alex Tlex, bari bamaze igihe bakundana ndetse badahwema kubyerekana bifashishije imbuga nkoranyambaga.

DJ Rusam yatangaje ko yasezeranye n’umukunzi we mu butumwa yashyize ku rubuga rwa Instagram. Aho yanditse ati “Twamaze gusezerana byemewe n’amategeko.”

Uyu mukobwa yanahise agaragaza ko basezeranye kuri uyu wa Kane tariki 5 Kamena 2025.

DJ Rusam yari yambitswe impeta y’urukundo tariki 25 Kanama 2024, aho umukunzi we yari yakoranyije inshuti za hafi. Icyo gihe, Alex Tlex yasabye uyu mukobwa kumubera umugore undi na we, nta kuzuyaza ahita abyemera mu marira menshi y’ibyishimo.

Ibirori by’ubukwe bwabo biteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 7 Kamena.

DJ Rusam amenyerewe mu mwuga wo kuvanga umuziki mu Rwanda aho yakunze kugaragara afatanya na mugenzi we DJ Higa. Alex Tlex bagiye kurushinga asanzwe akora mu mushinga ufasha ibigo bikora ubushabitsi mu bijyanye n’ubuhinzi.

Aba bombi bagaragaje iby’urukundo rwabo ku munsi w’abakundana tariki 14 Gashyantare 2023. Icyo gihe bateranye imitoma karahava ndetse kuva ubwo batangira kujya basangiza ababakurikira mu buryo buhoraho ubuzima bwabo bw’urukundo.

Akanyamuneza kari kose kuri aba bombi
DJ Rusam na Alex Tlex kuva iby'urukundo rwabo byajya hanze ntabwo bahwemye guterana imitoma
Rusam yavuze ko we n'umukunzi we barushinze ku wa Kane tariki ya 5 Kamena
DJ Rusam yasezeranye mu murenge na Alex Tlex, bari bamaze igihe bakundana ndetse badahwema kubyerekana bifashishije imbuga nkoranyambaga
DJ Rusam n'umukunzi we baritegura kurushinga bakereka ibirori bya nyabyo inshuti n'imiryango
Bari bambaye imyambaro isa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages