00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

DJ Neptune yateguje igitaramo i Kigali

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 10 February 2026 saa 07:35
Yasuwe :

DJ Neptune yateguje igitaramo gikomeye i Kigali, ahamya ko kizaba gitandukanye n’ibyo yigeze kuhakorera.

‘Soundz of Neptune’ ni igitaramo DJ Neptune ateganya gukorera i Kigali ku wa 21 Werurwe 2026, kikazabera muri ‘Atelier du Vin’.

Akomoza ku gitaramo cye i Kigali, DJ Neptune yifashishije amafoto n’amashusho y’icyo yakoreye muri BK Arena mu 2022, ahamya ko ntacyo abantu bigeze babona agereranyije n’ibyo ari gutegura.

Ati “Amafoto mubona yo mu 2022, nta kintu kiyarimo ugereranyije n’ibyo turi kubategurira.”

DJ Neptune ni umwe mu banyamuziki bafite izina rikomeye mu muziki wa Afurika. Aheruka mu Rwanda mu 2022.

Uyu musore watangiye iby’umuziki afite imyaka 11, agiye gukora ibi bitaramo anizihiza imyaka 25 awumazemo kuko yawutangiye mu 2001.

DJ Neptune yakoranye na Kenny Sol indirimbo ‘No one’, icyakora ku rundi ruhande azwi mu zindi ndirimbo zirimo "So Nice" yakoranye na Davido na Del B, "Baddest" yakoranye na Olamide bafatanyije na Stonebwoy, "Marry" yakoranye na Mr Eazi, "Wait" yakoranye na Kizz Daniel, "Demo" yakoranye na Davido n’izindi nyinshi.

DJ Neptune yateguje igitaramo i Kigali
DJ Neptune yaherukaga gutaramira i Kigali mu 2022
DJ Neptune yavuye i Kigali akunze impano ya Kenny Sol banakorana indirimbo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages