Uyu musore w’imyaka 25 uri mu bagezweho mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda, yahaye Noheli abakunzi b’umuziki we asohora indirimbo ye nshya yise “Mundemere”.
Muri iyi ndirimbo, DJ Marnaud aba aririmbamo ibintu akumbuye nyuma y’igihe gikabakaba amezi icumi imyidagaduro ihagaritswe. Avugamo uburyo akumbuye gusabana n’inshuti basangira akabyeri gakonje, uko akumbuye kumva umu-DJ avangavanga imiziki y’ubwoko butandukanye n’ibindi.
Aba asaba inshuti ze kumuremera, ni ukuvuga kumutera inkunga, bakamuha nk’ibihumbi bitanu kuko ngo mu mufuka nta kirimo.
Avuga kuri iyi ndirimbo yagize ati “None se ko abantu batemerewe gusohoka ngo bajye kwishimisha, nagerageje kureba nk’umuhanzi umusanzu natanga kugira ngo mbafashe kwishima aho bari nsanga ari ukubaha indirimbo nshya.”
Iyi ndirimbo iri mu njyana zikundwa n’abatari bake mu tubyiniro, mu buryo bw’amajwi yakozwe na Kevin Klein, amashusho yayo byitezwe ko azasohoka ku wa Mbere tariki 28 Ukuboza 2020.
Mugisha Gatera Arnaud uzwi nka Dj Marnaud ni umwe mu babarizwa mu itsinda ry’abavanga imiziki rya Dream Team DJs, ahuriyemo na DJ Toxxyk na DJ Jullz. Ni naryo ryahozemo nyakwigendera DJ Miller.
DJ Marnaud azwi mu ndirimbo yahuriyemo n’abandi bahanzi zirimo nka ‘Bape’ ye na Active, ‘Ribuyu’ yahuriyemo na DJ Pius n’izindi zitandukanye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!