Ibi DJ Lamper yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE. Ati “Maze igihe ntegura ibitaramo Abanyarwanda bakanyitaba, nanjye ndumva nshaka kubitura mfasha abatishoboye mu mafaranga nzajya mba nacuruje mu matike.”
DJ Lamper yavuze ko mu mafaranga y’amatike agiye kujya acuruza azajya afatamo igice runaka akagishyira muri ‘Atmosfera Foundation’ akifashishwa mu gufasha abatishoboye.
Uyu musore uzwi mu bijyanye no kuvanga umuziki, yagarutse kuri ibi mu gihe akomeje imyiteguro y’igitaramo cye ‘Atmosfera’ azakorera kuri ‘Atelier du vin’ ku wa 23 Gicurasi 2026.
Ni igitaramo kizacurangamo abahanga mu kuvanga imiziki baba bayobowe na DJ Lamper nk’uko bisanzwe.
DJ Lamper yatangiye ibyo kuvanga imiziki mu 2014, abihereye mu Butaliyani mu kabyiniro kazwi cyane ‘Latin Club of Milan’.
Mu 2020 ni bwo yimukiye mu Rwanda, mu 2025 aza gutangiza ibitaramo ngarukakwezi yise ‘Atmosfera’, cyane ko mu minsi ishize yizihizaga umwana yari amaze atangiye ibi bitaramo.
DJ Lamper wakuriye mu Butaliyani ari na ho yatangiriye ibyo kuvanga imiziki, avuka kuri se w’Umutaliyani na Nyina w’Umunyarwandakazi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!