Ibi DJ Ira yabigarutseho ku mbuga nkoranyambaga ze, ahamya ko atumva ukuntu hari abakimwibasira mu gihe amaze umwaka wose asabye ubwenegihugu bw’u Rwanda.
Mu butumwa yatambukije ku mbuga nkoranyambaga ze, DJ Ira yagize ati “Nyuma y’umwaka muracyababaye, muracyantuka, muracyantera ubwoba? Kugeza ubu sindumva ikibazo gihari ariko reka tuganire. Nshobora kuba naracecetse mukagira ngo mfite isoni z’ibyo nasabye, nabihatirijwe cyangwa naba ntatewe ishema n’ubwenegihugu nasabye.”
Uyu mukobwa yavuze ko yahisemo gusaba ubwenegihugu bw’u Rwanda kuko u Burundi bwemerera umuturage wabwo kugira bubiri, bityo ahamya ko ikibazo cyabaye ubwo yasabye.
Ati “U Burundi bwemera ubwenegihugu bubiri, gusaba ubw’u Rwanda ni nk’uko nari gusaba ubwa Amerika, Canada n’ahandi. Ariko kubera ko ari ubw’u Rwanda byabaye ibibazo.”
Uyu mukobwa yaboneyeho umwanya wo kwibutsa Abarundi impamvu yahisemo gusaba ubwenegihugu bw’u Rwanda, anashimangira ko atabyicuza.
Ati “DJ Ira mwamumenye kubera u Rwanda, akazi nkora niho nagatangiriye, narahageze mpabwa rugari ndakora batitaye ko ndi umunyamahanga, n’ubu aho ngeze sinatinya kuvuga ko ari ukubera Imana n’u Rwanda wenda no gukora neza. Rwose nari mfite impamvu igihumbi zo gusaba ubwenegihugu bwaho.”
DJ Ira yibukije Abarundi ko ikibazo atari we ahubwo ari urwango bafitiye u Rwanda, anongeraho ko kwaka ubundi bwenegihugu bitavuze kwanga Igihugu cye.
Ku wa 16 Werurwe 2025 ni bwo DJ Ira yasabye Perezida Kagame ubwenegihugu bw’u Rwanda, nyuma y’ukwezi kumwe gusa ahita abuhabwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!