Ibi DJ Brianne yabigarutseho mu kiganiro The Choice gitambuka ku Isibo ubwo yari abajijwe ku mubano we na Miss Muyango cyane ko hashize iminsi bivugwa ko bagiranye ibibazo byatumye bareka gukorana.
DJ Brianne yavuze ko kuba atagikorana na Miss Muyango byahoze ari icyifuzo cye cyo kwikorana, ati “Uretse ko bibaye uyu munsi, kuva na mbere nahoraga nshaka gukoresha imbaraga zanjye njyenyine, noneho ikindi kandi hari igihe twabonaga akazi ugasanga umwe ntabonetse ugasanga hari uwo biteye igihombo hagati yacu.”
Uyu mukobwa uzwi mu bijyanye no kuvanga imiziki, yavuze ko aho ari ho yatangiriye igitekerezo cyo gutandukana na Muyango, ahubwo agakorana n’inshuti ye magara, Tesha.
DJ Brianne avuga ko ibi bizamuha imbaraga zo gukora ibintu bye wenyine, yongeraho ko yizeye ko Miss Muyango nawe aho ari gukorera bigenda neza cyane ko afite imbaraga ze.
Ati “Na Muyango nibaza ko ahantu ari, uretse kuba aba agomba gukora ari kumwe n’umu-DJ, ariko nawe afite imbaraga ze aba agomba gukoresha cyane kugira ngo nk’umu-host ubisigayemo wenyine ashyiremo imbaraga kandi ndamwifuriza imbaraga gusa.”
DJ Brianne yavuze ko n’iyo yagirana ibibazo na Miss Muyango byaba ari ibyabo ku buryo ntawe ukwiye kubyivangamo cyane ko ikibazo cyabo cyakujijwe ku mbuga nkoranyambaga.
Ibyo kuba atagikorana na Miss Muyango, DJ Brianne ahamya ko ari icyemezo yafashe kuko yifuzaga gukora ikintu cye akanapima urwego rwe.
DJ Brianne atangaje ibi mu gihe hashize iminsi mike Miss Muyango nawe yemeje ko koko batagikorana, gusa yirinda kuvuga impamvu y’icyo cyemezo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!