Ibi DJ Brianne yabigarutseho yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, aha akaba yavuze ko ibyabaye ari umujinya yatewe n’umugabo wari usagariye inshuti ye.
Ati “Mumbabarire nanjye mfite isoni n’ikimwaro!”
Ni ubutumwa DJ Brianne yatanze ari kumwe n’inshuti ye, Mutesi Sharon uzwi nka Tesha, akaba nawe yasabiye imbabazi uyu mukobwa ukunzwe mu bijyanye no kuvanga imiziki.
Tesha kandi yavuze ko ibyabaye ari we wabigizemo uruhare kuko ari we wari umaze gushyamirana n’umugabo watukanaga na DJ Brianne.
Ibi babigarutseho nyuma y’amasaha make ku mbuga nkoranyambaga hasakajwe amashusho agaragaza DJ Brianne ari gutuka umuntu utamenyekanye.
DJ Brianne na Tesha bari kubarizwa i Kampala aho yagiye gucurangira mu gitaramo yakoreye ahitwa Paradigm Kampala mu ijoro ryo ku wa 26 Nzeri 2025, akaba yataramanye n’abarimo Sheilah Gashumba ndetse na DJ Alisha.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!