Mu kiganiro na IGIHE, ubwo DJ Brianne yari akimara gukora impanuka, yavuze ko we n’abo bari kumwe bagiye kwa muganga kugira ngo harebwe neza niba nta wagize ikibazo kidasanzwe.
Ati “Urebye nta muntu wakomeretse bikomeye ariko turashaka guca kwa muganga kugira ngo badusuzume neza, Imana yakinze akaboko.”
Ni mu gihe ariko imodoka bari barimo yo yangiritse, dore ko yaguye munsi y’umuhanda aho yakuwe n’imodoka yagenewe guterura izindi.
Amakuru ahari avuga ko DJ Brianne wari utwaye yikanze umwe mu bantu bari gukora umuhanda arwana no kumukatira ngo atamugonga, birangira imodoka itaye umuhanda.
Impanuka yabereye mu Karere ka Nyamagabe aho DJ Brianne yari arimo kuva i Rusizi nyuma yo gucuranga mu mpera z’icyumweru gishize mu bitaramo yahuriyemo na DJ Sonia.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!