Mu kiganiro na IGIHE, ubwo DJ Brianne yari akimara gukora impanuka, yavuze ko we n'abo bari kumwe bagiye kwa muganga kugira ngo harebwe neza niba nta wagize ikibazo kidasanzwe.

Ati “Urebye nta muntu wakomeretse bikomeye ariko turashaka guca kwa muganga kugira ngo badusuzume neza, Imana yakinze akaboko.”

Ni mu gihe ariko imodoka bari barimo yo yangiritse, dore ko yaguye munsi y’umuhanda aho yakuwe n’imodoka yagenewe guterura izindi.

Amakuru ahari avuga ko DJ Brianne wari utwaye yikanze umwe mu bantu bari gukora umuhanda arwana no kumukatira ngo atamugonga, birangira imodoka itaye umuhanda.

Impanuka yabereye mu Karere ka Nyamagabe aho DJ Brianne yari arimo kuva i Rusizi nyuma yo gucuranga mu mpera z’icyumweru gishize mu bitaramo yahuriyemo na DJ Sonia.

DJ Brianne yakoze impanuka ari kumwe na Keza bafatanya mu gucuranga
DJ Brianne yakoze impanuka ari kumwe na Keza bafatanya mu gucuranga
Imodoka ya DJ Brianne yakuwe muri iri shyamba iteruwe
Imodoka ya DJ Brianne yakuwe muri iri shyamba iteruwe
Imodoka ya DJ Brianne yarenze umuhanda igwa mu ishyamba
Imodoka ya DJ Brianne yarenze umuhanda igwa mu ishyamba
Nubwo Imana yakinze akaboko, imodoka ya DJ Brianne yangiritse bikomeye
Nubwo Imana yakinze akaboko, imodoka ya DJ Brianne yangiritse bikomeye