00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

DJ Brianne yageze muri Canada

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 9 September 2026 saa 09:42
Yasuwe :

DJ Brianne wari umaze iminsi i Burayi, yageze muri Canada aho agiye gukorera igitaramo azahuriramo n’abahanzi barimo Nel Ngabo, Kevin Kade na Element EleéeH.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 9 Nzeri 2026 nibwo DJ Brianne yageze muri Canada yakirwa n’abateguye igitaramo cye n’aba bahanzi twagarutseho haruguru cyane ko bose yababimburiye kuhagera.

DJ Brianne yerekeje muri Canada mbere y’ukwezi kubura iminsi mike ngo igitaramo cya mbere mu byo yitabiriye kibe, cyane ko ruri ku wa 3 Ukwakira 2026.

Ni igitaramo yitabiriye nyuma y’igihe yari amaze i Burayi aho nabwo yacuranze mu birori binyuranye byiganjemo ibyategurwaga mu tubari tunyuranye mu Bubiligi aho yari amaze iminsi ari kubarizwa.

DJ Brianne ni umwe mu bakobwa bake bamaze kwigarurira umwanya ukomeye mu mwuga wo kuvanga imiziki mu Rwanda, aho amaze imyaka agaragara mu bitaramo bikomeye no mu bikorwa bitandukanye by’imyidagaduro.

Urugendo rwe mu muziki ntirwatangiye mu buryo bworoshye. DJ Brianne yakunze kuvuga ku buzima bugoye yakuriyemo, aho yanyuze mu bihe byamusabaga gukomera no guhatana kugira ngo agere ku nzozi ze.

DJ Brianne utarahishe uko yigeze kuba ku muhanda, ahamya ko ari ubuzima bwamwigishije kudacika intege no kwizera ko ibihe bigoye bishobora guhinduka intangiriro y’ahazaza heza.

DJ Brianne azahurira mu gitaramo n'abarimo Nel Ngabo, Kevin Kade na Element EleéeH
DJ Brianne yakiriwe na DJ Ferrydee umenyereweho gutegura ibitaramo by'abahanzi muri Canada
DJ Brianne yamaze kugera muri Canada

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages