Dj Bissosso yatangarije IGIHE ko yasezeye ku bibazo byose birebana n’indirimbo “Kanda Amazi” yakundaga kubazwaho n’itangazamakuru, avuga ko byajya noneho bibazwa Producer Clement Ishimwe wakoze iyo ndirimbo, Dj Pius na Ma-Riva bayifatanyije.
Ibi abikoze nyuma y’aho Dream Boyz na Kina bamujyaniye mu nkiko kumurega bavuga ko yatambamiye business yabo kandi ntaho ahuriye n’iyi ndirimbo, nk’uko Bissosso yabitangarije IGIHE.
Ubwo twabazaga uyu Dj Bissosso witabye ubutabera kuri uyu wa Mbere, uko byagenze yagize ati “Nsezereye Burundu ku kibazo cya Kanda Amazi na Kina Music nkanasaba ko nta wundi muntu wakomeza kukimbazaho”.
Tumubajije niba yemeye ko Dream Boyz n’abandi babyifuza noneho bajya baririmba indirimbo Kanda Amazi bari barahagaritse yasubije ati “Birabareba bo na Dj Pius, Ma-Riva na Kina Music”.
Yongeraho ati “Ntabwo mpagarariye aba-Dj kandi uwo ari we wese uzareka gucuranga indirimbo za Kina Music biramureba”.
Tumubajije ku giti cye niba we azajya acuranga izo ndirimbo, Dj Bissosso yagize ati “Njyewe ni uburenganzira bwanjye kuyicuranga cyangwa kutayicuranga.”
Mu nama n’aba-Djs, Dj Bissosso, yatangarije IGIHE ko hari harafashwe umwanzuro w’uko ibihangano byose byo muri Kina Music bitazongera gucurangwa mu tubyiniro n’ahandi hakorera aba-Ds bo mu Rwanda.
Nyuma mu nama yahuje aba-Djs n’aba Producers uyu mwanzuro wavanyweho usimbuzwa ko indirimbo Kanda Amazi ihagarikwa. Gusa Dream Boyz baje kugaragaza ko batishimiye iki cyemezo batangira kujya baririmba iyi ndirimbo mu bitaramo bya Primus Guma Guma Super Star byose.
Baje kandi kujyana Dj Bissosso mu butabera bavuga ko yabangamiye inyungu zabo kandi ntaho ahuriye n’iki kibazo.
Indirimbo "Kanda Amazi" :



















TANGA IGITEKEREZO