00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Divin Uwayo wa RBA yambitse impeta umukobwa bitegura kurushinga

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 1 October 2026 saa 08:54
Yasuwe :

Umuyobozi wa Radiyo za RBA akaba n’Umunyamakuru, Divin Uwayo, yambitse impeta umukunzi we Ellen Toni, bitegura kurushinga.

Divin yanditse ku mbuga ze nkoranyambaga ati “Uyu munsi twahisemo kuzabana iteka, abantu babiri bahanye isezerano, ubu dutangiye ubuzima bw’iteka ryose.”

Aya magambo kimwe n’intambwe Divin Uwayo n’umukunzi we bateye, byishimiwe n’abatari bake, biganjemo abanyamakuru bishimiye mugenzi wabo ndetse babigaragaza mu butumwa banyujije ahatangirwa ibitekerezo ku mbuga nkoranyambaga.

Nubwo bagaragaje ko batangiye urugendo rwo kwitegura kurushinga, Divin Uwayo n’umukunzi we ntibigeze batangaza igihe ubukwe bwabo buzaberera. Inshuro twagerageje kuvugisha Divin Uwayo kugira ngo tumenye amakuru yisumbuye kuri aya, ntitwabashije kumubona.

Divin Uwayo ni Umuyobozi wa Radiyo za RBA, akaba n’umunyamakuru ubimazemo igihe. Kuva mu 2017 kugeza uyu munsi, amaze imyaka icyenda akorera ku cyicaro gikuru cy’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA.

Mbere yaho, Divin Uwayo yanyuze kuri RC Musanze.

Ku wa 5 Ugushyingo 2024 ni bwo Divin Uwayo yahawe inshingano zo kuba Umuyobozi wa Radiyo za RBA.

Umukunzi wa Divin Uwayo bamaze no kwiyemeza kurushinga
Divin Uwayo yambitse impeta inkumi bitegura kurushinga
Divin Uwayo asanzwe ari umunyamakuru wa RBA ndetse akaba n'umuyobozi wa radiyo z'iki kigo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages