Ibi Diplomate yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE mu minsi ishize, ubwo yari abajijwe niba na we yarabonye bamwe mu bafana be batishimiye kuba hari abahanzi bagenzi be batamutabaye mu gihe yaburaga umubyeyi we.
Diplomate aherutse gupfusha umubyeyi washyinguwe ku wa 5 Nzeri 2025, icyakora umuhango wo kumuherekeza abahanzi batabaye uyu muraperi ni mbarwa.
Ati “Ndumva narabibonyeho, nta kibazo umubyeyi wanjye yaratabarutse aherekezwa neza n’inshuti abavandimwe n’imiryango yose baraterana aherekezwa neza ni cyo nabonye gikuru. Abahanzi ni igice gito kigize ubuzima bwanjye, umuryango wanjye n’umubyeyi wanjye muri rusange, abaje yego ni bakeya ariko numva ko atari intugunda cyane.”
Diplomate yavuze ko mu buzima bwe atajya ashyira umwanya munini mu kureba ibyo abandi batakoze, ahubwo ahamya ko we azahora hafi yabo mu byiza n’ibibi bityo ko areba uruhare rwe kurusha kugira uwo atwaraho umwikomo.
Ati “Icyo narebye ni uko ibyabaye byari ibyago kandi byagenze neza, ntabwo nshaka gufata umwanya wo kuvuga ngo abahanzi ntibaje cyangwa iki, njye nzahora ndi hafi ya buri wese tuziranye yaba mu byago n’ibyiza icyo ndeba ni uruhare rwanjye ku giti cyanjye na ho iby’abandi ni ibyabo n’ubuzima bwabo.”
Diplomate ahamya ko uretse n’abahanzi batamutabaye, n’Inama y’Igihugu y’abahanzi ndetse na Federasiyo ya muzika batigeze bamutabara.
Ati “Abahanzi aho bari bumve ko umutima wanjye ukeye nta kibazo mfite, dufite na Federasiyo y’abahanzi mbarizwamo natanzemo imisanzu, yego n’ubundi isanzwe ikora gake ariko…”
Ku rundi ruhande Diplomate ahamya ko nubwo abahanzi mur rusange n’abaraperi by’umwihariko batamutabaye ku bwinshi, ariko bibaye bakongera kumugirira icyizere mu gitaramo ‘Icyumba cya Rap’ kigiye kuba bwa kabiri yakwishimira kucyitabira.
Diplomate afite indirimbo nshya, ushaka kuyireba mu ba mbere wanyura hano



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!