00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Diplomate ntakozwa ibyo gukora album n’igitaramo cye (Video)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 3 November 2025 saa 07:33
Yasuwe :

Umuraperi Diplomate ahamya ko atumva akamaro ko gusohora album ahubwo we yemeza ko azajya asohora indirimbo abantu bakaba ari zo bakunda kurusha gusohorera rimwe izigera ku icumi ntizihabwe umwanya.

Ibi uyu muraperi yabigarutseho mu kiganiro na IGIHE ubwo yakomozaga ku ndirimbo nshya yakoranye na Logic Hit bakayita ‘Inyange’.

Diplomate kuva yatangira umuziki ntarakora album n’imwe, ubwo yari abajijwe niba ntayo ahishiye abakunzi be, yavuze ko rwose nta gahunda yabyo afite.

Ati “Ibya album byo reka mbe umunyakuri, ntayo nteganya gukora, ndaguma ku mujyo wo gusohora indirimbo wenda nongere ubwinshi bwazo ariko sinkeneye gufata imiziki icumi nyihe abantu bafite ibintu byinshi bahugiyeho.”

Diplomate uhamya ko atabona akamaro ko gukora album, yavuze ko azajya asohora indirimbo imwe abantu bakayiha umwanya bakaab banayikunda.

Ibi Diplomate yabijyanishije n’abakunze kumusaba igitaramo cye, icyakora bo ahamya ko nubwo ataribyo abona byo guheraho ariko hari igihe yazagikora.

Ati “Igitaramo ndabizi ko kiri ngombwa ariko aka kanya ndashaka kubanza gushyira imbaraga mu muziki nkabaha ibihangano byinshi, nibaza ko bibashimisha cyane kurusha n’ibitaramo. Nibakunde imiziki yanjye ibindi bizaza byiyongeraho.”

Ku rundi ruhande, Diplomate aherutse gutangaza ko yashyizeho urubuga yifuza ko rwafasha abahanzi kubyaza umusaruro ibigangano byabo, aho bajya babinyuza bityo ushaka kubireba mbere y’abandi akaba yabihakura yishyuye nyirabyo.

Urubuga Diplomate yashinze afatanyije n’inshuti ye yitwa Spark G rwitwa Talastage, uru rukaba rwitezweho gufasha abahanzi kubyaza umusaruro ibihangano byabo.

Reba hano indirimbo nshya ya Diplomate

Diplomate ntakozwa ibyo gukora album n'igitaramo cye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages