Iki gitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku wa 1 Gicurasi 2025 cyahuriranye n’umunsi wahariwe umurimo ukaba uw’ikiruhuko, kimwe mu byatumye cyitabirwa ku rwego rwo hejuru.
Abarenga 1500 bari bakoraniye mu ihema rya Camp Kigali bagiye kwirebera abanyarwenya batandukanye bo muri Gen-Z Comedy bari bongeweho Joshua, Nzovu na Yaka.
Abanyarwenya bakuriye muri Gen-Z Comedy barimo Umushumba, Pirate, Muhinde, Keppa, Dudu n’abandi ni bamwe mu bongeye kugaragaza ko bamaze kugira ubunararibonye mu bijyanye no gusetsa.
MC Kandii na Musa bakunze guhamya ko batuye i Nduba, bakoze agashya ko guseruka muri iki gitaramo bigize abagore ndetse banambaye amakanzu yambarwa n’abagore.
Igice cya mbere cy’iki gitaramo cyaranzwe n’abanyarwenya bakuriye muri Gen-Z Comedy kiza gushyirwaho akadomo n’ikiganiro Jado Castar yahaye urubyiruko.
Uyu mugabo uri mu banyamakuru b’imikino bakunzwe mu Rwanda akaba n’umwe mu batangije B&B FM muri iki kiganiro yagarutse ku rugendo rwe nk’umunyamakuru watangiriye hasi uyu munsi akaba asigaye ari ikimenyabose.
Nyuma y’iki kiganiro hakurikiyeho umuhanzi Victor Rukotana wasogongeje abari muri iki gitaramo nyinshi mu ndirimbo ziri kuri album ye nshya yise ‘Imararungu’.
Hahise hakurikiraho abanyarwenya batandukanye, mbere y’uko Fally Merci uba uyoboye iki gitaramo yakira Diez Dola nawe wasusurukije abitabiriye iki gitaramo.
Ni igitaramo cyashyizweho akadomo na Nzovu na Yaka bari batumiwe nyuma y’icyo baherukaga mu minsi yashize cyo kwizihiza imyaka itatu bimaze bitegurwa.
















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!