00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Diez Dola arayoboye: Indirimbo 11 ziri kubica bigacika mu Igororero rya Nyarugenge

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 29 April 2026 saa 07:37
Yasuwe :

Mu minsi ishize nasimbukiye mu Igororero rya Nyarugenge riherereye i Mageragere, ngamije kureba uko abahagororerwa bidagadura mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Mu bikorwa binyuranye by’imyidagaduro bibaruhura mu mutwe, harimo n’umuziki by’umwihariko indirimbo z’abahanzi b’Abanyarwanda.

Mu gushaka kumenya indirimbo ziri kubica bigacika i Mageragere, IGIHE yifashishije Sengabo Jean Bosco uzwi nka Fatakumavuta, usanzwe ari Umuyobozi Wungirije ushinzwe urubyiruko imyidagaduro na siporo muri iri gororero.

Yavuze ko mu ndirimbo 11 ziyoboye izindi mu Igororero rya Nyarugenge i Mageragere, Diez Dola ari we uyoboye kuko afite indirimbo ebyiri zirimo ‘Extra Stamina’ iza ku mwanya wa mbere mu kwezi kumwe imaze isohotse.

Iya kabiri ni iyitwa ‘Pom Pom’ ya Bruce Melodie na Diamond imaze amezi atatu isohotse, iya gatatu ikaba ‘N’Imana’ ya Amalon, iyi ikaba imaze amezi atandatu igiye hanze.

Ku mwanya wa kane ni ‘Tsunami’ ya RunUp imaze amezi 11 isohotse mu gihe ku wa gatanu hari ‘Repete’ ya DJ Benda na Diez Dola yasohotse mu mezi umunani ashize.

Indirimbo ya gatandatu ni ‘Ihene y’Agasozi’ ya Zeotrap, ‘Indabo Zanjye’ ikaza ku mwanya wa karindwi mu mezi ane imaze isohotse.

Ku mwanya wa munani mu ndirimbo ziyoboye izindi mu Igororero rya Mageragere hari ‘Turarenze’ ya Davis D na Ish Kevin imaze amezi atatu isohotse, ku mwanya wa cyenda hakaza ‘Ituze’ ya Kivumbi King imaze amezi abiri igiye hanze.

Ku mwanya wa cumi hari indirimbo ‘Tik Toker’ ya Real Loader imaze amezi atatu iri hanze mu gihe ku mwanya wa cumi hari iyitwa ‘Mutima’ Knowless amaze umwaka ashyize hanze.

Ku ndirimbo ze ebyiri, Diez Dola niwe ufitemo nyinshi muri 11 ziri kubica bigacika mu igororero rya Nyarugenge i Mageragere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages