00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Diddy yateye utwatsi iby’amasezerano yo kwemera ibyaha ashinjwa

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 2 May 2025 saa 11:54
Yasuwe :

Umuraperi Sean Combs wamamaye nka Diddy uri mu maboko y’ubutabera bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yahishuye ko yasabwe n’ubushinjacyaha bw’iki gihugu kugirana amasezerano na bwo yo kwemera ibyaha ashinjwa, ngo abe yazagabanyirizwa ibihano undi abitera utwatsi.

Uyu mugabo akurikiranyweho ibyaha bikomeye birimo ubucuruzi bw’abantu, n’ibyo gukoresha abantu imibonano mpuzabitsina n’ibindi biyerekeye ku gahato, yifashishije imbaraga n’ubutunzi yari afite mu myidagaduro.

Muri ibyo birego harimo n’icy’umukunzi we wa kera, Cassie Ventura, cyari cyabanje kurangira habayeho kumvikana hagati yabo.

Icyakora nyuma hasakajwe amashusho ye yo mu 2016 Diddy ari gukubita Cassie Ventura muri hoteli InterContinental iherereye i Los Angeles. Byatumye icyo kirego cyongera gusubira ibubisi.

Bivugwa ko ibikorwa bya Diddy byabayeho mu gihe cy’imyaka myinshi. Gusa yabihakanye avuga ko ari umwere.

Ku wa 01 Gicurasi 2025 ubwo aheruka kugaragara mu rukiko mbere y’itangira ry’urubanza rwe, Diddy yemeye ko yanze igitekerezo cyo kugirana amasezerano n’ubushinjacyaha, ahitamo kujya mu rubanza ruzatangira ku wa 05 Gicurasi 2025 mu Rukiko rwa Manhattan.

Uyu mugabo w’imyaka 55 abamwunganira mu mategeko bavuga ko ibikorwa byerekeye ibyaha ashinjwa byabaga ku bushake bw’impande zombi ku bagore bakundanye n’abandi babaga bari kumwe.

Biteganyijwe ko urubanza rwa Diddy ruzamara byibura ibyumweru umunani. Diddy amaze igihe afungiwe muri Gereza ya Brooklyn kuva muri Nzeri 2024.

Hari amakuru avuga ko mu byo Diddy ashobora kuzifashisha yiregura harimo n’umuganga uzagaragaza ko yari afite ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe cyatumaga adashobora kugenzura imyitwarire ye, kubera gukoresha ibiyobyabwenge n’inzoga.

Urubanza rwe ruri gukurikiranwa cyane n’itangazamakuru yaba muri Amerika n’ahandi ku Isi yose.

Diddy naramuka ahamijwe ibyaha ashinjwa, ashobora guhanishwa igifungo cya burundu.

Diddy yanze ubusabe bw'ubushinjacyaha bwashakaga ko bumvikana akemera ibyaha akaba yagabanyirizwa ibihano ntarushye urukiko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages