00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Diddy yashyize amananiza ku rukiko

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 31 July 2025 saa 03:29
Yasuwe :

Abunganira umuraperi Sean ’Diddy’ Combs uheruka guhamywa ibyaha bibiri byo gutwara abantu hagamijwe kubakoresha uburaya, basabye urukiko kubimuhanaguraho cyangwa hagatangizwa urubanza rujyanye na byo bundi bushya.

Sky News yavuze ko mu nyandiko abunganira Diddy bashyikirije urukiko bagaragaje ko guverinoma ya Amerika yamugize umunyabyaha ukomeye kuva yafatwa, nyamara ngo urubanza rwe rwamaze amezi abiri rweretse urukiko ko ibyaha bikomeye yaregwaga nta gihamya ifatika byari bifite, ari na yo mpamvu urukiko rwabimuhanaguyeho.

Basobanuye kandi ko uretse kuba nta bimenyetso bifatika byatanzwe n’ubushinjacyaha, urubanza rwe rwari kuba rutandukanye cyane iyo aregwa gusa ibyaha bijyanye n’uburaya, aho kuba yararezwe n’ibindi byaha bikomeye byaje kumuhanangurwaho.

Bati “Sean Combs [Diddy] ari muri gereza hashingiwe ku bimenyetso by’uko yishyuye abagabo bakuru bakora uburaya cyangwa ibijyanye n’ishimishamubiri, bagakorana imibonano mpuzabitsina bemeranyijwe n’inkumi bari barakundanye, nyuma akabafata amashusho kandi akayareba ari kumwe n’abo bagore bakundanye. Ibyo si uburaya, kandi nubwo byaba byo, kumuhamya icyaha kuri ibyo ni uguhonyora Itegeko Nshinga.”

Diddy nyuma yo guhanagurwaho ibyo byaha, abamwunganira bahise basaba ko arekurwa by’agateganyo, ariko Umucamanza Arun Subramanian waciye urubanza abyamaganira kure.

Uyu muhanzi w’imyaka 55, yahamijwe ibyaha bibiri byo gutwara abantu ajyanye no kwishora mu buraya, aho yajyaga yohereza abakunzi be n’abagabo bakora uburaya mu bice bitandukanye byo muri Amerika no hanze yayo mu bikorwa byo gukora imibonano mpuzabitsina byitwaga “freak offs”.

Gusa yahanuweho ibyaha birimo ibyo gukoresha Casandra Ventura na Jane Doe bakundanye na we imibonano mpuzabitsina ku gahato n’ubucuruzi bw’abantu hagamijwe ubusambanyi ndetse n’icyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi, ’Racketeer Influenced and Corrupt Organizations Act (RICO)’

Uyu mugabo w’icyamamare muri Hip Hop, amaze igihe afunzwe kuva afashwe muri Nzeri 2024, ndetse biteganyijwe ko azakatirwa mu Ukwakira 2025. Ku wa 29 Nyakanga 2025, abamwunganira bari bongeye gusaba ku nshuro ya kabiri ko arekurwa by’agateganyo atanze ingwate ya miliyoni 50$, mbere y’uko akatirwa ariko ntacyo urukiko rwabivuzeho.

Diddy yashyize amaniza ku rukiko asaba kugirwa umwere ku byaha yahamijwe cyangwa se urubanza rwe rugasubirwamo bundi bushya kuri ibyo byaha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages