00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Diamond yicujije kutitabira imikino ya BAL

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 6 June 2024 saa 11:23
Yasuwe :

Diamond yicujije kutitabira imikino ya BAL nyuma yo kubona ibihe byiza abarimo Juma Jux na Chioma Ikokwu bagiriye mu Mujyi wa Kigali mu mashusho yasakaje ku mbuga nkoranyambaga bari kubyinana indirimbo Komasava.

Diamond abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, yasangije abamukurikira amashusho y’abarimo Juma Jux, Chioma Ikokwu na Alliah Cool bizihiwe bari kubyinana indirimbo ‘Komasava’.

Aha Diamond yagize ati “Aya mashusho atumye numva nakabaye nari ndi mu Rwanda.”

Amashusho y’ibi byamamare bibyinana indirimbo ya Diamond ni amwe mu yafashwe ubwo bamwe mu bari bitabiriye imikino ya BAL babaga basohokanye bagiye kurira ubuzima mu tubari n’utubyiniro tugezweho i Kigali.

Ni n’amwe mu yatumye benshi bibaza icyihishe inyuma y’ikururana rya Alliah Cool na Juma Jux bakunze kugaragara aho arriho hose bari kumwe mu gihe imikino ya BAL yamaze ibera i Kigali.

Icyakora amakuru IGIHE yabonye ahamya ko icyahuzaga cyane Juma Jux na Alliah Cool ari amasezerano bose bafitanye na Hennessy bamamazaga ikaba yari umuterankunga mu mikino ya BAL.

Ibi byatumye aba kimwe n’ibindi byamamare bikorana n’iki kinyobwa batumirwa kwitabira imikino ya BAL ndetse inshuro nyinshi bakajya bagaragara basohokanye hamwe.

Chioma Ikokwu ni umwe mu byamamare byagiriye ibihe byiza i Kigali
Abarimo Juma Jux, Moglera Doe Boy na Alliah Cool bagiriye ibihe byiza muri BAL

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .