00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Diamond n’itsinda ry’abantu 40 bageze i Kigali, ahita ateguza album ye nshya (Video)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 28 August 2026 saa 08:14
Yasuwe :

Diamond Platnumz umaze iminsi ategerejwe mu Rwanda yageze i Kigali kuri uyu wa 28 Kanama 2026, mbere y’uko ku wa 29 Kanama 2026 ahakorera igitaramo ‘Diamond Platnumz Experience’ gitegerejwe kubera muri BK Arena.

Byari byitezwe ko Diamond agera i Kigali saa tanu z’amanywa, ariko mu buryo butunguranye indege ye yaje guhindurirwa igihe, byemezwa ko igera i Kigali saa cyenda z’amanywa.

Nubwo yahageze muri ayo masaha, Diamond yasohotse ku kibuga cy’indege saa kumi n’ebyiri z’umugoroba zibura iminota mike, ahita ajyanwa kuri hoteli mu modoka zamutegereje.

Ubwo yabazwaga uko yakiriye kuba agiye gutaramira mu Rwanda, Diamond yavuze ko yiteguye gutanga ibyishimo, kuko ari kumwe n’itsinda ry’abantu 40 biteguye kumufasha gushimisha abazitabira igitaramo.

Ati “Nkunda iyo nje gutaramira mu Rwanda kuko ni mu rugo. Ndabizi ko bankunda, bakunda ibihangano byanjye kandi banshyigikira ari benshi. Nazanye n’itsinda ry’abantu 40. Mu ndege yanjye bwite nazanye abantu 24, abandi bateze indege isanzwe. Rero turiteguye cyane kandi tuzakora ibishoboka byose kugira ngo buri wese uzitabira azatahe anyuzwe.”

Uyu muhanzi wavuze ko yishimiye kuba agiye kongera gutaramira i Kigali, yaboneyeho umwanya wo gutangaza ko yitegura gusohora album ye nshya.

Ati “Reka mbahe amakuru. Muri uyu mwaka ndongera gusohora album nyuma y’imyaka umunani nsohoye iyaherukaga, ‘A Boy from Tandale’. Ndabararikira album iriho indirimbo zikomeye nakoranye n’abandi bahanzi, zikaba ziryoshye cyane.”

Diamond yemeje ko iyi album azayisohora ku wa 2 Ukwakira 2026, ariko ntiyigeze akomoza ku izina ryayo, indirimbo zizaba ziyigize cyangwa abahanzi bazaba barayikoranye.

Uyu muhanzi ategerejwe mu gitaramo ‘Diamond Platnumz Experience’ kizabera muri BK Arena ku wa 29 Kanama 2026, aho azahurira n’abahanzi barimo Bruce Melodie, Ish Kevin na Nel Ngabo. Aba bazafatanya n’abahanga mu kuvanga imiziki barimo DJ Marnaud na Etania wo muri Uganda.

Imodoka Diamond yari yateguriwe kugendamo
Akanyamuneza kari kose ubwo Diamond yahingukaga i Kigali
Diamond wabonaga yishimiye kongera kugera i Kigali
Ubwo Diamond yari mu modoka yitegura kujya kuri hoteli

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages