00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dereck, Olivis na Tizzo bakoze itsinda baryita “Active”

Yanditswe na

Patrick Munyentwari

Kuya 26 August 2013 saa 09:38
Yasuwe :

“Active”, ni itsinda rishya ryashinzwe n’abahanzi “Dereck”, “Olivis” na “Tizzo” basanzwe bakora umuziki ku giti cyabo, kandi bakunzwe, bakaba icyo aba basore bahuriyeho ngo ni uko bose bafite ubuhanga mu kubyina.
Dereck yamenyekanye cyane mu ndirimbo “Mbona Unyemera”, “Olovis mu ndirimbo hitamo na Tizzo mu ndirimbo ntabwo mbyicuza n’izindi.
Bati “Imbaraga zari zitatanye zigiye guhurizwa hamwe zibyare ikintu gikomeye”.
Itsinda “Active” ku ikubitiro bahise bashyira hanze indirimbo ifite (…)

“Active”, ni itsinda rishya ryashinzwe n’abahanzi “Dereck”, “Olivis” na “Tizzo” basanzwe bakora umuziki ku giti cyabo, kandi bakunzwe, bakaba icyo aba basore bahuriyeho ngo ni uko bose bafite ubuhanga mu kubyina.

Dereck yamenyekanye cyane mu ndirimbo “Mbona Unyemera”, “Olovis mu ndirimbo hitamo na Tizzo mu ndirimbo ntabwo mbyicuza n’izindi.

Dereck, umwe mu bagize iri tsinda rya Active

Bati “Imbaraga zari zitatanye zigiye guhurizwa hamwe zibyare ikintu gikomeye”.

Itsinda “Active” ku ikubitiro bahise bashyira hanze indirimbo ifite n’amashusho yitwa “Ayayia”, bakaba bari baherutse no gukorana indi ndirimbo bise "Uri Mwiza".

Aba basore bakorera mu nzu itunganya umuziki ya Incredibe Recordz, baje basanga andi matsinda nka “Urban Boyz”, “Dream Boyz”, “TNP”, “TBB” na “B-Gun” basanzwe bakora umuziki.

Ayaya, indirimbo nshya ya "Active":

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages