Kubera kutagerera igihe mu Rwanda byatumye igitaramo cy’uyu muhanzi cyiswe‘Dutty December’ cyari kubera muri BK Arena gisubikwa ku munota wa nyuma, abagiteguye bavuga ko byatewe n’impamvu zirenze ubushobozi bwabo.
Kuri ubu Demarco abinyujije mu butumwa bw’amashusho yatangaje ko kutaza mu Rwanda byatewe n’ibibazo by’ingendo z’indege, akaba yizeza Abanyarwanda kuzabaha igitaramo cyiza tariki 28 Mutarama 2023.
Yagize ati “Muraho neza Rwanda, uyu ni Demarco nagombaga kubataramira ariko ntibyankundiye, nubwo mvuka muri Jamaica ariko mba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kubera ibihe turimo by’ubukonje bukomeye kuri uriya munsi ingendo z’indege zimwe na zimwe zarahagaritswe harimo n’urwanjye.”
“Ariko tariki 28 Mutarama 2022 nzaba mpari uko byagenda kose abafite amatike muyagumane n’abatarayagura bayashake kuko ndaje mbahe ibirori bidasanzwe, nibiba ngombwa nzakoresha n’ubwato nze, kuko ngomba kubataramira byanze bikunze.”
Collin Demar Edwards wamamaye nka Demarco mu muziki wa Reggae na Dancehall si ubwa mbere azaba ataramiye mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba dore ko yataramiye mu bihugu birimo, Uganda , Kenya na Tanzania.
Usibye kuba ari umuririmbyi ni n’umwanditsi w’indirimbo dore ko yandikiye abarimo Rihanna, Bounty Killer n’abandi.
Umva ‘Love My Life’ indirimbo Demarco yatuye abanyarwanda

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!