00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Davido yemeje ko Grammy Awards yamuvuye ku nzoka

Yanditswe na Gilbert Ukwizagira
Kuya 24 March 2026 saa 11:34
Yasuwe :

Umuhanzi w’Umunya-Nigeria David Adeleke, ukoresha izina rya Davido ku rubyiniro, yatangaje ko ashingiye ku bunararibonye amaze kugira mu gihe amaze mu rugendo rwe rwa muzika, yamaze kureka kwiruka inyuma y’ibihembo bya Grammy bifatwa nk’ibya mbere bikomeye mu muziki w’Isi.

Aganira na Eddie Kadi mu kiganiro cyitwa Official UK Afrobeats Chart Show, Davido yavuze ko yageze kuri byinshi mu mwuga we, agataramira ku Isi hose, ahabwa n’amashimwe harimo no kwemererwa guhatana kenshi muri ibi bihembo mu myaka itatu yikurikiranya ishize dore ko kuba umwe mu babihatanira na byo ubwabyo bitaba byoroshye.

Ati "Singishishikajwe n’ibihembo bya Grammy cyangwa gushimwa n’abo mu Burengerazuba bw’Isi”.

Yasobanuye ko amaze kunyurwa n’ibyo yagezeho avuga ko ubu agiye gusubira kuri gakondo ye agakora umuziki Nyafurika bihamye bitandukanye no kwihuza n’umuziki w’abo mu Burengerazuba bw’Isi kugira ngo yigarurire isoko mpuzamahanga.

Davido ati “Iki gice cy’umwuga wanjye, nataramiye ahantu hose, nuzuza arena zose, nanahataniye ibihembo bya Grammy inshuro eshatu mu myaka itatu ishize. Umuziki ukurikiyeho ni Davido cyane, ni Umunyafurika. Twarabikoze rero singishaka gukora umuziki mu njyana y’abo mu Burengerazuba”.

Uyu muhanzi yanavuze ko yishimira ko akundwa n’abo mu gihugu cya Afurika y’Epfo cyane.

Davido yagiye akorana n’abahanzi batandukanye bo muri iki gihugu bituma agirayo abafana. Muri 2021, yasubiranyemo indirimbo "Ke Star" na Focalistic.

Yakoranye indirimbo "Unavailable" na Musa Keys. Iyi iri mu njyana y’Amapiano ikaba iri no kuri Timeless, album Davido yasohoye mu 2023. Mafikizolo we bakoranye kuri "Tchelete (Goodlife)" yasohotse muri 2014.

Nasty C bafatanyije iyitwa "Coolest Kid in Africa" mu 2016. Yanakoranye na Cassper Nyovest iyitwa "Check On You" yasohotse 2018 mu gihe hari n’izo yakoranye na DJ Maphorisa na Kabza De Small nk’inararibonye mu njyana y’Amapiano. Ni "The Sound" na "Sponono" yo yongewemo Wizkid na Burna Boy.

Davido yemeje ko ibihembo bya Grammy byamuvuye ku nzoka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages