Aganira na Eddie Kadi mu kiganiro cyitwa Official UK Afrobeats Chart Show, Davido yavuze ko yageze kuri byinshi mu mwuga we, agataramira ku Isi hose, ahabwa n’amashimwe harimo no kwemererwa guhatana kenshi muri ibi bihembo mu myaka itatu yikurikiranya ishize dore ko kuba umwe mu babihatanira na byo ubwabyo bitaba byoroshye.
Ati "Singishishikajwe n’ibihembo bya Grammy cyangwa gushimwa n’abo mu Burengerazuba bw’Isi”.
Yasobanuye ko amaze kunyurwa n’ibyo yagezeho avuga ko ubu agiye gusubira kuri gakondo ye agakora umuziki Nyafurika bihamye bitandukanye no kwihuza n’umuziki w’abo mu Burengerazuba bw’Isi kugira ngo yigarurire isoko mpuzamahanga.
Davido ati “Iki gice cy’umwuga wanjye, nataramiye ahantu hose, nuzuza arena zose, nanahataniye ibihembo bya Grammy inshuro eshatu mu myaka itatu ishize. Umuziki ukurikiyeho ni Davido cyane, ni Umunyafurika. Twarabikoze rero singishaka gukora umuziki mu njyana y’abo mu Burengerazuba”.
Uyu muhanzi yanavuze ko yishimira ko akundwa n’abo mu gihugu cya Afurika y’Epfo cyane.
Davido yagiye akorana n’abahanzi batandukanye bo muri iki gihugu bituma agirayo abafana. Muri 2021, yasubiranyemo indirimbo "Ke Star" na Focalistic.
Yakoranye indirimbo "Unavailable" na Musa Keys. Iyi iri mu njyana y’Amapiano ikaba iri no kuri Timeless, album Davido yasohoye mu 2023. Mafikizolo we bakoranye kuri "Tchelete (Goodlife)" yasohotse muri 2014.
Nasty C bafatanyije iyitwa "Coolest Kid in Africa" mu 2016. Yanakoranye na Cassper Nyovest iyitwa "Check On You" yasohotse 2018 mu gihe hari n’izo yakoranye na DJ Maphorisa na Kabza De Small nk’inararibonye mu njyana y’Amapiano. Ni "The Sound" na "Sponono" yo yongewemo Wizkid na Burna Boy.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!