Ubwo uyu munyamuziki wo muri Nigeria yaganiraga n’umunyamakuru Sanny Ntayombya, muri ‘podcast’ yise The Long Form, yavuze ko kubona amafaranga akiri muto byatumye yisanga akora ibidakwiriye.
Ati “Kuba icyamamare ku myaka mike, ufite ubwigenge, imbaraga n’amafaranga byatumye nisanga hari igihe nitwara mu buryo budakwiriye, najyaga mu kabyiniro buri munsi.”
Yavuze ko uko agenda akura, yisanga atagikunda gusohokera mu tubyiniro.
Ati “Ariko muri iyi minsi, ntabwo njya mu tubyiniro. Nari ndi muri Nigeria mu gihe cy’amezi abiri ariko sinigeze nsohoka. Nigumiraga mu rugo kandi nkumva ndishimye. Nabaga nibereye muri studio, ndetse ngatumira abantu bakaza bakanyokereza inyama. Byari ibyishimo ku buryo nashidukaga Saa Cyenda cyangwa Saa Kumi n’Igice zo mu rukerera zigeze. Ngahita njya mu rugo, ngahamagara umugore wanjye kuri FaceTime.”
Nubwo bimeze gutyo, Davido yavuze ko ashobora kujya mu kabyiniro igihe afiteyo akazi, cyangwa yahawe ubutumire ku mpamvu runaka.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!