Davido yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na PlayKisstra, aho yavuze ko urukundo afitiye uruganda rw’imyidagaduro rwari kumutera gukora ibikorwa bijyanye n’itangazamakuru cyangwa gutangiza inzu ifasha abahanzi, aho kuba umuhanzi ubwe.
Ati “Birashoboka ko nari kuba nyir’inzu ifasha abahanzi cyangwa nkagira igitangazamakuru, kuko nakunze imyidagaduro kuva kera. N’iyo nza kuba nkora mu biro bya data, ntekereza ko nari kuba mfite ibindi bikorwa by’inyongera nk’inzu y’umuziki kuko nkunda umuziki.”
Uyu muhanzi wigeze guhatanira ibihembo bya Grammy yavuze ko afite impamyabumenyi mu bijyanye n’imicungire y’ubucuruzi, bityo ko yari afite ubushobozi bwo gukurikirana n’indi myuga itari umuziki.
Ati “Mfite impamyabumenyi. Mfite impamyabumenyi ya kaminuza mu bijyanye n’imicungire y’ubucuruzi, ku buryo nashoboraga kujya muri banki nkagerageza kubona akazi.”
Davido kandi yavuze ko nubwo umuziki ari wo wamugize icyamamare, yari afite ubushobozi bwo gukora mu rwego rw’ubucuruzi cyangwa ibindi bikorwa byerekeye imyidagaduro kubera ko ari ibintu yakuze akunda.
Davido yamenyekanye cyane mu 2012 nyuma yo gusohora indirimbo “Dami Duro”, yari imwe mu ndirimbo ziri kuri album ye ya mbere yise Omo Baba Olowo.
Kuva icyo gihe, Davido yabaye umwe mu bahanzi bakomeye muri Afurika. Azwiho kugira uruhare mu guteza imbere umuziki wa Afrobeats ku rwego mpuzamahanga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!