00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Davido yahariye Sophia Momodu umwana babyaranye

Yanditswe na Peacemaker Pundit
Kuya 6 July 2024 saa 03:10
Yasuwe :

Umuhanzi w’icyamamare muri Nigeria, Davido yabwiye Sophia Momodu kuzarera wenyine umwana w’umukobwa babyaranye.

Davido yanditse kuri Instragram ahajya ubutumwa bumara amasaha 24 ko yababajwe n’uburyo umugore babyaranye amwangisha umwana.

Yanditse ati ”Uri guteza akaga umwana twabyaranye. Icyiza ni uko namara gukura azamenya ko namurwaniye ishyaka, namwishyuriye amashuri, namuguriye inzu, namuguriye imodoka nta kintu yamburanye. Kuva ubu mutware umurere wenyine ariko umenye ko atazahora ari umwana. Imade Aurora Adeleke umenye ko ngukunda.”

Sophia Momodu yatanze ikirego cy’inyandiko z’amapaji 102 asaba ko urukiko rwategeka Davido kujya atanga indezo kandi akagenera umwanya umukobwa babyaranye.

Muri icyo kirego harimo aho yasobanuye ko Davido ahura n’umukobwa we iyo afite ibikorwa ashaka gushyira hanze nk’indirimbo cyangwa se album, bikaba bifatwa nko gukurura amarangamutima y’abafana be kandi ari umubyeyi gito.

Ku rundi ruhande ariko Davido nawe yatanze ikirego ko Sophia Momodu amuhoza ku nkeke bitewe nuko ahora amwaka indezo, imodoka y’umwana n’ubukode bw’inzu nyamara yaramuguriye aho gutura.

Sophia na Davido babyaranye umukobwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages